Kwifashisha imirasire y’izuba bizafasha kubungabunga ibidukikije

Gukoresha urumuri ruturuka ku mirasire y’izuba bizafasha abaturage mu kubungabunga ibidukikije n’ubuzima kuko ibindi bicanwa bihumanya kandi bikaba byakwangiza ikirere.

Itara rya Waka Waka rizafasha abaturage mu kubungabunga ubuzima bwabo n'ibidukikije kandi babashe no gucomekaho terefoni zabo.
Itara rya Waka Waka rizafasha abaturage mu kubungabunga ubuzima bwabo n’ibidukikije kandi babashe no gucomekaho terefoni zabo.

Kuri uyu wa kane tariki 25 Kanama 2016, mu Karere ka Nyamagabe hatangijwe umushinga w’ubucuruzi, ugamije gukwirakwiza amatara yifashisha imirasire y’izuba, afite ubushobozi bwo gucomekaho terefoni kandi bikazafasha mu kubanya ibicanwa byagira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.

Jeannette Kayitesi uhagarariye uyu mushinga wa EEP atangaza ko nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe, bagasanga umuturage ata umwanya n’amafaranga ashaka urumuri naho yacomeka terefoni bigira ingaruka ku iterambere bityo kwifashisha imirasire y’izuba bikazabafasha.

Yagize ati “Abaturage batugaragarije impungenge bafite zo gukoresha peterori, ibishirira bacana, tubona byangiza ubuzima bwabo ndetse no gucomekesha terefoni zabo rimwe zikibwa zikangirika, rero iri tara rya Waka Waka rikoresha imirasire y’izuba rije gukemura icyo kibazo.”

Akarere ka Nyamagabe gasanga iki gikorwa gihuje n'ibyifuzo by'abaturage.
Akarere ka Nyamagabe gasanga iki gikorwa gihuje n’ibyifuzo by’abaturage.

Umuyobozi w’akarere, Philbert Mugisha yatangaje ko uyu mushinga ugwa neza mu murongo wa gahunda akarere kaba gasanganywe zo gukwirakwiza amashanyarazi n’urumuri ruturuka ku mirasire y’izuba kugira ngo bifashe umuturage kugera ku iterambere.

Ati “Iki cyerecyezo ni dufite hano muri Nyamagabe ni nacyo cy’igihugu, turabibona ko ari igikorwa gifatika kuko kizabasha kugera kubagenerwabikorwa bagera ku bihumbi 40, dushimira abafatanyabikorwa muri uyu mushinga kuko bije bisubiza n’ubundi ibyifuzo by’abaturage.”

Abaturage bishimiye iki gikorwa kuko byabavunaga kubona urumuri, bagahendwa bagura peterori, buji cyangwa se bajya no gucomekesha za terefoni, nk’uko Emmanuel Vuguziga yabigaragaje.

Ati “Ubu buryo twabwishimiye kuba tuzajya dutanga amafaranga 500 ku cyumweru gusa tukabona iri tara tugacomeka, tukamurika mu ngo zacu, abana babone uko biga, kandi twirinde n’iyo myotsi n’uwo mwuka wa peterori n’amafaranga twatangaga kubicanwa azagabanuka.”

Uyu mushinga uterwa inkunga na World vision, ufatanije n’isosiyete Waka Waka izajya ikwirakwiza iri tara ryifashisha imirasire y’izuba kandi ukazakorera mu turere twa Nyamagabe na Huye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka