RSB yatashye za Laboratwari zitanga amakuru ku iteganyagihe, ku bipimo by’amazi no ku buziranenge bw’umwuka

Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyatashye za Laboratwari zizafasha ibigo bitandukanye birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Meteo-Rwanda), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’umutungo kamere (RWB), kubona ibipimo bakenera byizewe, harimo ibyari bisanzwe bikorerwa hanze y’Igihugu, bigafata igihe cyo kubitegereza kandi bikanatwara ikiguzi kinini.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibidukikije, Dr. Claudine Uwera, ni we wari umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije, Dr. Claudine Uwera, ni we wari umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa

Nyuma yo gufungura ku mugaragaro izo Laboratwari zubatswe na REMA, Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond, yavuze ko ikibazo cyo kuba ibyo bipimo byoherezwaga mu mahanga byatindaga, kigiye gukemuka, igihe cyo kubitegereza cyari hagati y’amezi atatu n’atandatu kikagabanuka, kikaba iminsi itatu gusa.

Yagize ati “Uyu munsi rero turabyishimira kuko hari hasanzwe hari ikibazo cy’uko ibipimo byakoreshwaga, akenshi hoherezwaga mu mahanga izo ‘equipments ’, uyu munsi tukaba tubona ko ibijyanye n’igiciro bizagabanuka, igihe byafataga na cyo kizagabanuka. Hari igihe ibigo nka Meteo-Rwanda byoherezaga ibipimo bikaba byamara hagati y’amezi atatu n’atandatu, ibikoresho bohereje bitaragaruka. Uyu munsi rero, twebwe inshingano zacu no mu nshingano za RSB, ni uko tuzajya tubaha ibyo bipimo mu minsi itatu gusa. Ibyo rero biratuma icyizere kiyongera mu bipimo byari bisanzwe bitangwa, ariko nanone igihe byafataga na cyo kigabanuke cyane, kugira ngo ayo makuru agere ku Banyarwanda mu gihe gikwiye”.

Murenzi Raymond yavuze ko izo Laboratwari zifite agaciro kari hagati ya Miliyoni magana atanu na magana atandatu z’Amafaranga y’u Rwanda, hakaba hari gahunda yo kuzubakira ubushobozi, ku buryo zizajya zitanga izo serivisi mu rwego rw’Akarere u Rwanda ruherereyemo.

Yagize ati, “N’ubundi izi Laboratwari zisanzwe zikora, ndetse zifite n’icyemezo ku rwego mpuzamahanga (accreditation), ubu rero icyo twakoze ni ukuzongerera ubushobozi, n’ubundi abakozi bazikoragamo, bazakomeza kuzikoramo ndetse hongerwemo n’abandi, ndetse bakomeze guhabwa n’amahugurwa akwiye. Ku rwego rw’Igihugu, intego dufite ni ukuba icyitegererezo mu gutanga ibipimo n’ingero byizewe, hanyuma ku rwego rw’Akarere, ni ukuba umufatanyabikorwa n’ibindi bigo bifite mu nshingano zabyo ibijyanye no gutanga ibipimo n’ingero, kugira ngo mu Karere tube twatanga serivisi zizewe, ejo n’ejobundi tuzabe turi mu rwego mpuzamahanga abantu badufitiye icyizere”.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Munyazikwiye Faustin, yavuze ko REMA ifite umushinga wateye inkunga igikorwa cyo gushyiraho izo Laboratwari cyangwa se ubupimiro, kuko ngo bidashoboka kubungabunga ibidukikije hatabanje kubungabunga umwuka abantu bahumeka.

Yagize ati “Mu by’ukuri ntabwo dushobora kuvuga kubungabunga ibidukikije tutabungabunze umwuka duhumeka, ntitwavuga guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe tutamenye amakuru y’iteganyagihe, kuko ni ho hava n’ibindi bipimo bitwereka aho tugana, tukaba twanavanamo amakuru y’ingenzi yo guha umuturage, akoreshwa mu bice bitandukanye by’iterambere ry’Igihugu, haba mu buhinzi haba no mu bindi bice”.

Izi Labolatwari zitezweho kugabanya ikiguzi n'igihe ibipimo byamaraga bitegerejwe
Izi Labolatwari zitezweho kugabanya ikiguzi n’igihe ibipimo byamaraga bitegerejwe

Ati “Ariko noneho by’umwihariko REMA nk’ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije tubona akamaro gakomeye cyane k’ubu bupimiro twatashye uyu munsi , ari ukongera ubufatanye,ariko noneho no kugira ibipimo byizewe mu bice bitandukanye nk’uko byagaragajwe. Ikindi nka REMA dufite inshingano zo gupima tukamenya umwuka duhumeka, tukamenya uko uhagaze niba wanduye,dufite ubupimiro bugera kuri makumyabiri na bubiri mu bice bitandukanye by’igihugu, ubu bupimiro bwagiyeho, buzadufasha kugira bwa bupimiro dufite makumyabiri na bubiri buri ahantu hatandukanye mu gihugu bujye buduha ibipimo nyabyo, noneho natwe tubasshe kujya inama ku ngamba igihugu cyafata”.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cya Meteo Rwanda Gahigi Aimable yavuze ko izo Laboratwari zatashywe zigiye gufasha mu gupima ibikoresho byifashishwa mu gukusanya amakuru y’igitenyagihe, kuko iyo bimaze igihe bidapimwa, bishobora gutanga amakuru atari yo.

Yagize ati, “Hari igihe runaka kiba cyaregenwe bitewe n’ubwoko bw’igikoresho, ko icyo gikoresho kigomba kongera kigasuzumwa, uko gusuzumwa rero, ni nko kugira ngo barebe niba ibipimo gifata bitaratangira guhinduka. Dukoresheje nk’urugero, utinze kugikorera isuzuma, niba cyagombaga gufata nka 30, gishobora gufata nka 30.1. Ubwo urumva ko hari aho biba bitangiye kujya ku ruhande. Icyo ni cyo kintu cy’ibanze tuzakorana n’iyi Laboratwari. Ikindi ni uko iyi Laboratwari ni iya mbere mu Rwanda igiye kubikora,ubundi ibyo bikoresho byajyaga byoherezwa hanze y’igihugu muri ayo ma Laboratwari kugira ngo byongere bipimwe bigaruke, ariko noneho bizajya bikorerwa mu gihugu.”

“ Ikindi izo Laboratwari zo hanze zitajyaga zibasha kudukorera, ni uko bategerezaga ko tubyohereza, ariko iyi Laboratwari yo ifite ubushobozi bwo gusanga na cya gikoresho aho kiri. Dufite ibikoresho biri ahantu hatandukanye mu gihugu, ubu rero iyi laboratwari ifite ubushobozi bwo kujya gupima buri gikoresh aho kiri, atari ugutegereza ngo tuzajya tubizana muri Laboratwari”.

Gahigi Aimable yavuze ko uko hongerwa ubushobozi bw’ibyo bikoresho byifashishwa mu gukusanya amakuru ajyanye n’iteganyagihe, ari nako ijanisha ry’urwego amakuru y’iteganyagihe aba yizeweho rizamuka, kuko ubu bageze ku ijanisha niri hagati ya 83-85% ariko ngo si ho bifuza kuba, bifuza kuzamura, ijanisha ry’uko amakuru ku iteganyagihe asohoka yizewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka