Musanze: Imwe mu miryango ituriye Pariki y’Ibirunga igiye kwimurwa

Imiryango 450 ituriye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ni yo iheruka kwemezwa ko izimurirwa ahandi mu cyiciro cya mbere cy’umushinga wo kwagura iyo Pariki, hagamijwe ko igira ubuhumekero buhagije, no kwagura ubukerarugendo buhakorerwa.

Ubuso bwa Ha 3740 nibwo iyi Pariki izagurirwaho mu mushinga uzamara imyaka 10
Ubuso bwa Ha 3740 nibwo iyi Pariki izagurirwaho mu mushinga uzamara imyaka 10

Mu gikorwa abajyanama b’Akarere ka Musanze baheruka kwifatanyamo n’abaturage bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, cyo gusana urukuta rutandukanya iyo Pariki n’abayituriye, cyabaye mu cyumweru gishize, aba bajyanama babwiye abaturage iby’uyu mushinga, uheruka no kwemezwa n’Inama Njyanama y’aka Karere.

Ni icyemezo gifashwe mu gihe bamwe mu bayituriye, barimo abahafite amasambu bari bamaze igihe bagaragaza icyifuzo cyo kuba bahabwa ingurane z’imirima iri ahandi, kuko amasambu basanganwe ahegeranye n’iyi Pariki, babangamirwaga no kuba batemerewe kuyubakamo inzu cyangwa kuyakoreraho ibindi bikorwa bitari ubuhinzi.

Uwitwa Dusabemungu Xavier agira ati “Nta washoboraga gutekereza kuba yakubaka inzu mu isambu ye, ngo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubimwemerere, biturutse kuri gahunda yo kwagura iyi Pariki. Usanga benshi muri twe harimo n’abahafite ubutaka bunini cyane, bagiye bifuza kugira ubwo bahaho abana babo bagejeje igihe cyo gushinga ingo, ngo bayubakemo, ariko ntibemererwe kuhubaka, bikaba ngombwa ko bajya gukodesha ahandi”.

Abafite amasambu mu nkengero za Pariki y'Ibirunga bazahabwa amasambu ahandi
Abafite amasambu mu nkengero za Pariki y’Ibirunga bazahabwa amasambu ahandi

Undi agira ati “Usibye ubuhinzi dukoreramo gusa, nabwo bukunze kwibasirwa rimwe na rimwe n’inyamaswa ziza zikatwonera, ubusanzwe aya masambu ntiwakwifuza gutemamo n’igiti byibura cyo gucana cyangwa kugurisha ngo bakwemerere. Twifuza ko Leta yadufasha, ikaduha ingurane z’indi mirima iri ahandi hantu hatari mu nkengero z’iyi Pariki, kugira ngo natwe tujye duhinga tweze, abakeneye kubaka babikore bature kimwe nk’abandi baturage”.

Umushinga mugari wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 10. Bikaba biteganyijwe ko ku ikubitiro, imiryango ihaturiye, izimurwa mu cyiciro cya mbere, kizatangira umwaka utaha wa 2023, ikazatuzwa mu midugudu izaba yubakiwe, hiyongereho n’ingurane.

Ndayambaje Michel, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, yakomoje ku nyungu abaturage bakwiye kwitega kuri uwo mushinga.

Yagize ati: “Ni umushinga mwiza, kuko uje gutuma iyi Pariki irushaho kubungabungwa. Byari bimaze kugaragara ko ibinyabuzima n’ibidukikije biyibarizwamo bitagifite aho byisanzurira, bigateza igihombo ku ruhande rwa Pariki ubwayo n’abayituriye. Iki kizaba igisubizo kirambye ku bajyaga bonerwa n’inyamaswa, kuko noneho zizaba ziri aho zisanzuye. Ubukerarugendo buzarushaho kwaguka ndetse n’imiturire ku baturage bo muri kano gace irusheho kunozwa”.

Icyifuzo cyabo ni uko bahabwa ingurane y'ubutaka bwabo bagakira inyamaswa zaboneraga
Icyifuzo cyabo ni uko bahabwa ingurane y’ubutaka bwabo bagakira inyamaswa zaboneraga

Abaturage basabwa gushyigikira uyu mushinga, kuko ingagi n’izindi nyamaswa ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange, ubwo bizaba bibungabunzwe neza biziyongera, ubukerarugendo n’ishoramari ribushingiyeho, cyane cyane rikorerwa mu bice byegereye Pariki nabyo bitere imbere.

Ni umushinga uzarangira ushowemo miliyoni zisaga 255$, Pariki ikazagurirwa ku butaka buri ku buso bwa Ha 3740 mu Mirenge ya Kinigi na Nyange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka