#KwitaIzina2023: Abana b’ingagi 23 bagiye kwitwa amazina

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), rwatangaje ko ku wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2023, hateganyijwe Umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 23 bavutse mu mezi 12 ashize.

Abana b'ingagi 23 bagiye kwitwa amazina
Abana b’ingagi 23 bagiye kwitwa amazina

Uyu muhango uzaba ubaye ku nshuro ya 19, uzabera mu Kinigi, ku ntangiriro za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Karereka Musanze, mu kwifatanya n’abaturage baturiye iyi Pariki mu birori byo kwishimira ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibibyabuzima.

Muri ibyo birori abana b’ingagi 23 bavutse mu mezi 12 ashize, nibo bazitwa amazina kuri uwo munsi udasanzwe. Kuva mu 2005, abana b’ingagi 374 nibo bamze kwita amazina kuva hatangira umuhango wo #KwitaIzina.

RDB itangaza ko uyu mwaka abazita amazina aba bana b’ingagi biteganyijwe ko bazatangazwa mbere ho y’umunsi nyirizina. Abo bazaba barimo bamwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, impuguke n’inararibonye muri urwo rwego, ibyamamare mpuzamahanga ndetse n’ibyo mu Rwanda, abanyacyubahiro batandukanye ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Ibirori by’uyu mwaka byitezweho kuzagaragaza imbaraga u Rwanda rwashyize mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, harimo gahunda yo kongerera agaciro ibikorwa byo gusura ingagi ndetse bikanagira ingaruka ku iterambere ry’abaturage baturiye Pariki no kongera ubunararibonye abashyitsi basura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Kugeza ubu, imibare itangwa na RDB igaragaza ko u Rwanda rwinjije Miliyoni 247 z’Amadolari ya Amerika mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023, aturutse mu bukerarugendo, aho uwo mubare wazamutse ku kigero cya 56% ugereranyije na Miliyoni 158 z’Amadolari zari zabonetse mu gihe nk’icyo mu 2022.

Umuyobozi Mukuru wa RDB Clare Akamanzi, yavuze ko bishimishije gusubira mu Kinigi muri uyu mwaka mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19.

Yagize ati “Twishimiye kongera gusubira mu Kinigi muri uyu mwaka mu birori byo Kwita izina ku nshuro ya 19. Uyu mwaka twishimiye ibyagezweho biturutse mu mbaraga zashyizwe mu bikorwa by’ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije, cyane cyane ingagi zo mu birunga.”

Yakomeje agaragaza ko umwaka ushize, ubukerarugendo bushingiye ku gusura ingagi mu Rwanda bwari igice kibimburira ibindi mu bukerarugendo muri rusange.

Ati “Imibare yerekana ko ubwo bukerarugendo buzarushaho gutera imbere muri uyu mwaka wa 2023, ku buryo buzarenga kure intego z’Igihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati “Ibyo bisobanuye ko abaturage baboneramo inyungu nyinshi, ba mukerarugendo bakarushaho kugira ubunararibonye ndetse n’umubare w’ingagi ukaguka tubikesha abagenerwabikorwa badahwema kugira uruhare runini mu bikorwa bya buri munsi nyo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.”

Yongeyeho ko u Rwanda rukomeje kwagura urwego rw’ubukerarugendo binyuze mu bindi bikorwa bireshya abashyitsi birimo ubukerarugendo bushingiye ku nama [MICE] ndetse n’ubushingiye ku bikorwa bya siporo.

Mu kwezi gutaha, Kwita Izina izashyira imbaraga mu bikorwa bya Guverinoma bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage baturiye za pariki, bagerwaho n’inyungu yaturutse mu bikorwa by’ubukerarugendo kugira ngo barusheho kubungabunga izo pariki.

Ni gahunda yatangiye mu 2005 igamije ishoramari mu bice bikikije parike zitandukanye z’igihugu hagamijwe ko 10% y’amafaranga by’amafaranga yinjijwe na za Pariki asubizwa mu baturage.

Kuva iyi gahunda yatangira nibura Miliyari zisaga 10 z’Amafaranga y’u Rwanda (hafi Miliyoni 9 z’Amadolari y’Abanyamerika) yakoreshejwe mu mishinga irenga 1000 ishingiye ku baturage baturiye Pariki ya Akagera, Nyungwe, Ibirunga na Gishwati-Mukura.

Muri uyu mwaka, RDB izatangiza imishinga ibiri yo gufasha abaturage, harimo ikusanyirizo ry’imbuto y’ibirayi ndetse no kubaka ibikorwa remezo by’ubuzima kugirango abaturage bagire ubuzima bwiza harimo n’inzu ababyeyi babyariramo.

Abaturage bazagerwaho n’iyo mishinga ni abo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Ibindi bikorwa bizaba mu rwego rwo kwizihiza ibirori byo #KwitaIzina uyu mwaka, harimo n’isiganwa ry’amagare ryiswe ‘Rhino Velo Race’ rizabera muri Pariki y’Akagera, gutemberea ibice bitandukanye by’Igihugu abantu basanzwe bakora ingendo mpuzamahanga, abakora mu itangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’igitaramo cyo Kwita Izina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka