Kenya: Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Nzeri 2023, yageze i Nairobi muri Kenya, aho yitabiriye inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika.

Perezida Kagame hamwe n'abandi bayobozi bitabiriye iyo nama
Perezida Kagame hamwe n’abandi bayobozi bitabiriye iyo nama

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko Perezida Kagame aza kwifatanya na Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto n’abandi Bakuru b’Ibihugu, ndetse n’impirimbanyi mu bukangurambaga bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ni inama izamara iminsi itatu yateguwe ku bufatanye na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), ku bufatanye na Guverinoma ya Kenya.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Guharanira iterambere ritangiza ibidukikije n’ishoramari mu bisubizo bihangana n’imihindagurikire y’ibihe bibereye Afurika n’Isi yose.”

Abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama, harimo Perezida Macky Sall wa Senegal, Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo. Hari kandi Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres ndetse n’Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Moussa Faki Mahamat, ku rubuga rwe rwa X rwahoze ari Twitter, yavuze ko iyo nama yitezweho gufasha umugabane wa Afurika, by’umwihariko mu kugena ibyo uzagaragaza mu nama ya 28 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP28), izabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Ukuboza uyu mwaka.

Iyo nama ibaye mu gihe iki cyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe muri Afurika.

Perezida William Ruto, biteganyijwe ko aza kugeza ijambo ku bitabiriye iyi nama, aho abagaragariza intego zayo mu gukemura ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’uburyo gikomeje guhangayikisha umugabane wa Afurika, ndetse no ku rwego rw’Isi muri rusange.

Biteganyijwe ko iyi nama igomba kuba urubuga rwo kugaragaza, gushyira mu bikorwa, no kugira uruhare mu bigomba gushyirwamo imbaraga, mu gukemura ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka