Burera: Inkongi yatwitse Hegitari 43 z’igishanga cy’Urugezi yazimijwe

Abaturage bafatanyije n’inzego zishinzwe umutekano, babashije kuzimya inkongi y’umuriro yari yibasiye igishanga cy’Urugezi. Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021, nibwo amakuru y’inkongi y’umuriro wari wibasiye icyo gishanga yamenyekanye, bituma abaturage bo mu Mirenge ya Rwerere na Kivuye bihutira gufatanya n’inzego zitandukanye mu gukora ubutabazi bwihuse.

Abaturage n'inzego z'umutekano bafatanyije kuzimya inkongi yari yibasiye iki gishanga
Abaturage n’inzego z’umutekano bafatanyije kuzimya inkongi yari yibasiye iki gishanga

Iyo nkongi yangije ubuso bwa Hegitari zisaga 43 mu buso bwose bugize igishanga cy’Urugezi, ngo abayizimije byabasabye gukoresha imbaraga nyinshi mu rwego rwo kwirinda ko iyo nkongi ikwirakwira mu bindi bice mu buryo bwihuse, kugeza ubwo mu masaha y’urukerera rw’ijoro iyi nkongi yabereyeho, ari bwo babashije kuyizimya nk’uko bamwe mu baturage bo mu gace yabereyemo mu Mudugudu wa Gakenke, Akagari ka Ruconco mu Murenge wa Rwerere, babibwiye Kigali Today.

Uwitwa Mbarirabera yagize ati: “Ukurikije ukuntu iyo nkongi yari ifite ubukana, wabonaga umuriro waka cyane kandi ukwirakwira mu gishanga, ku buryo twari twihebye twibwira ko uri bwambukiranye ugasatira n’ibindi bice byegereye icyo gishanga, bikorerwamo ubuhinzi n’ibituwe, cyane ko iyo nkongi yabayeho mu masaha ya nijoro. Turashimira inzego zihutiye kudufasha mu bwitange bukomeye, tukabasha kuzimya uriya muriro”.

Guverineri Nyirarugero(uhagaze ku ruhande iburyo) yitegereza aho iyi nkongi yangije
Guverineri Nyirarugero(uhagaze ku ruhande iburyo) yitegereza aho iyi nkongi yangije

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero, yazindukiye ahabereye iyi nkongi y’umuriro, aboneraho gushimira ubufatanye bwabayeho mu kuzimya iyo nkongi yari yibasiye iki gishanga.

Igishanga cy’Urugezi, gifatwa nk’isoko y’ibiyaga bya Burera na Ruhondo, ndetse n’isoko y’urugomero rwa Ntaruka rutanga amashanyarazi; gikora ku Mirenge icyenda harimo irindwi y’Akarere ka Burera, n’Imirenge ibiri y’Akarere ka Gicumbi, kikaba gifite ubuso bwa Ha 6735.

Igishanga cy'Urugezi kibarizwamo urusobe rw'ibinyabuzima bigizwe n'inyamaswa n'ibimera
Igishanga cy’Urugezi kibarizwamo urusobe rw’ibinyabuzima bigizwe n’inyamaswa n’ibimera
Inkongi yibasiye iki gishanga yari ifite ubukana
Inkongi yibasiye iki gishanga yari ifite ubukana

Inkuru bijyanye:

Burera: Igishanga cy’Urugezi cyafashwe n’inkongi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka