Bariga uko hakwirindwa inkangu n’imyuzure hifashishijwe ikoranabuhanga

Binyuze mu mushinga wa EnRHED Project, IPRC Musanze ku bufatanye na Parma University yo mu Butaliyani, n’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB), harigwa uko hakoreshwa ikoranabuhanga rigezweho mu guhangana n’inkangu n’imyuzure.

Bahawe ibyemezo bigaragaza ko bahuguwe
Bahawe ibyemezo bigaragaza ko bahuguwe

Ayo mahugurwa yiswe Summer Shcool amaze icyumweru abera muri IPRC Musanze, arigisha uburyo bwo guhangana n’inkangu n’imyuzure, nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu bice by’Iburengerazuba n’Amajyaruguru y’u Rwanda ku itariki 03 Gicurasi 2023, yateye imyuzure n’inkangu, igatwara ubuzima bw’abantu ndetse n’ibikorwa remezo bikangirika.

Ni amahugurwa yasojwe ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, aho yitabiriwe n’abakozi 30 barimo abarimu ba za Kaminuza, abenjeniyeri n’abatekinisiye b’ibigo bya Leta n’ibyigega, bakaba bishimira ko ayo masomo abongereye ubumenyingiro bwo kwita ku bidukikije, hanerekanwa ibisubizo bibafasha gukumira inkangu n’imyuzure, hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Uwera Clotilde, Umwarimu muri IPRC Musanze witabiriye ayo mahugurwa, yagize ati “Ni amahugurwa twasobanuriwemo imikorere y’ikoranabuhanga rigamije kurinda ubutaka inkangu, no kurinda imyuzure. Twigishijwe Porogaramu ebyiri zidufasha kumenya uko umugezi uba umeze mu gihe wagize umwuzure, kugira ngo tumenye ngo watangirira he cyangwa wagarukira he, mu buryo bwo kudufasha kwirinda ingaruka zaterwa n’umwuzure cyangwa inkangu”.

Prof Roberto Valentino ni we wari uhagarariye Kaminuza ya Parma
Prof Roberto Valentino ni we wari uhagarariye Kaminuza ya Parma

Prof Roberto Valentino wo muri Kaminuza ya Parma itanga ubufasha muri ayo mahugurwa, yabwiye Kigali Today ko impuguke zo muri Kaminuza ya Parma zagize igihe kirekire cyo kwiga ku bijyanye n’ubumenyi ku ikoranabuhanga, ryifashishwa mu kurinda ubutaka inkangu no kurwanya imyuzure.

Avuga ko byabaye ngombwa ko ubwo bumenyi babusangiza u Rwanda, binyuze ku mubano mwiza iyo Kaminuza ifitanye n’amashuri yo mu Rwanda by’umwihariko IPRC Musanze, ku bufatanye na RWB, aho bahuguye impuguke zinyuranye zigisha muri za IPRC, INES Ruhengeri na UR, n’izindi zo mu bigo bitandukanye birimo Rwanda Space Agency, RWRB, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo harebwa uko hakumirwa ingaruka zikomeje guterwa n’inkangu n’imyuzure.

Bizimana Hussein, umukozi wa RWB, asanga ayo mahugurwa abaye ku nshuro ya kabiri ya Summer School, ari mu rwego rwo gukomeza gushaka ibisubizo birambye by’inkangu n’imyuzure, ariko bigakorwa mu buryo bw’inyigo.

Ati “Mwabonye ibibazo twahuye nabyo mu kwezi kwa Gatanu bijyanye n’imyuzure n’inkangu, ntabwo dufite ubushobozi mu bakozi benshi bo guhangana nabyo no kubishakira ibisubizo birambye mu buryo bw’inyigo, inyigo zivuga ngo, ese nitwimura abantu turabajyana hehe, abari mu manegeka ni abahe”.

Basobanuriwe uko iryo koranabuhanga rikora
Basobanuriwe uko iryo koranabuhanga rikora

Arongera ati “Ntabwo dufite abantu benshi bafite ubwo bumenyi, ni yo mpamvu turimo gukorana n’ibigo bitandukanye kugira ngo twongerere ubumenyi abakozi dukorana nabo, abahuguwe bazahugure abandi hirya no hino mu turere”.

Bizimana avuga ko iryo koranabuhanga rizifashishwa mu kugaragaza ahari amanegeka, abahuguwe banabisobanurire abaturage mu buryo bufatika, hadakoreshejwe amaso.

Ati “Hari ibibazo twagiye duhura nabyo, nko kuri Sebeya ugasanga abaturage hari aho bari kumva ko muri metero 10 hari ikibazo, ko hirya yazo uwo ari we wese uriyo nta kibazo afite. Kugira ngo rero werekane ko inyuma ya metero 10 hari ikibazo wagombye kuba hari inyigo yakozwe, ni bimwe mu byigishijwe hano mu mahugurwa, ntabwo amanegeka akwiye gupimishwa amaso, birasaba ikoranabuhanga”.

Bishimiye ubumenyi bungutse
Bishimiye ubumenyi bungutse
Abahuguwe bitezweho byinshi
Abahuguwe bitezweho byinshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka