Banki ya Kigali yifatanyije n’abaturage mu muganda barwanya isuri

Abakozi ba Banki ya Kigali (BK) bazindukiye mu muganda, aho bafatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Rusororo guca amaterasi ku musozi uri mu Kagari ka Nyagahinga, mu rwego rwo kurwanya isuri yabangirizaga byinshi birimo n’umuhanda wa kaburimbo.

Uwo muganda wakozwe kuri uyu wa 28 Ukuboza 2019, ni ngarukakwezi ukaba ari usoza Ukuboza, wanitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali n’uturere tuwugize, ndetse na Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Hon. Edda Mukabagwiza.

Uretse guca ayo materasi, biteganyijwe ko hazanaterwa ibiti by’imbuto ziribwa birimo imyembe, amacunga n’ibindi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu batuye ako gace, nk’uko bigenda bikorwa no mu yindi mirenge y’ako karere, akarusho BK ikaba yishyuriye mituweli abaturage 1470 batishoboye.

Umukozi wa Banki ya Kigali ushinzwe ubucuruzi mu mashami y’iyo banki, Ntabwoba Bonaventure, yavuze ko icyo gikorwa bagikora mu rwego rwo gushyigikira gahunda za Leta zijyanye n’imibereho myiza y’abaturage.

Baciye amaterasi mu rwego rwo kurwanya isuri
Baciye amaterasi mu rwego rwo kurwanya isuri

Yagize ati “Iki ni kimwe mu bikorwa dusanzwe dukora byo kunganira Leta mu guteza imbere abaturage. Uyu munsi twakoze umuganda wo guca amaterasi kugira ngo turwanye isuri, cyane ko muri iyi minsi hagwa imvura nyinshi itwara ubutaka ikangiza byinshi, ni uburyo rero bwo gukumira ibyo byago”.

Ati “Uretse ibikorwa by’amaboko, twanatanze sheki ya miliyoni 4.4 z’Amafaranga y’u Rwanda, azafasha Umujyi wa Kigali kwishyurira mituweli abaturage batishoboye 1470. Twabikoze kugira ngo abo bantu bagire ubuzima bwiza, cyane ko ari na bo bakiriya ba BK cyagwa abana babo”.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Rusororo, Uwihoreye Jean Marie, yagarutse ku kamaro ko guca amaterasi kuri uwo musozi.

Ati “Hano hari hahanamye cyane bigatuma hamanuka amazi menshi y’imvura akangiza umuhanda wa kaburimbo uri hepfo kuko wuzuraga ibyondo n’imodoka zigahita bigoranye. Ikindi bizatuma twongera umusaruro w’ubuhinzi kuko mbere ntacyahakorerwaga kubera ubuhaname, tukaba tugiye kuhatera imbuto ziribwa zizatanga amafaranga zinarwanya imirire mibi”.

“Bizatuma kandi twongera ubwiza bw’Umujyi kuko hano ubundi habaga amashyamba n’ibihuru ukabona bitaberanye n’Umujyi”.

Umuganda wa none wakozwe kuri hegitari imwe yasanze indi yari imaze gukorwa, intego ngo ikaba ari ugukora hegitari 10, bikaba biteganyijwe ko hazaterwa ibiti 4000 by’imbuto ziribwa.

Abaturage bishimiye uwo muganda kuko ikibazo cy’isuri kigiye gukemuka, ariko kandi ngo n’ibihuru byari bihari byabatezaga abajura byavuyeho, nk’uko Rutagarama Gérard waganiriye na Kigali Today abisobanura.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muganda baganira n'abaturage
Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muganda baganira n’abaturage

Ati “Hano ubundi amazi yamanukaga akadutwara ubutaka ariko ubu bigiye gukemuka kubera aya materasi. Ikindi hano hari ibihuru biteye ubwoba, abajura bakahihisha bakaniga abantu ku mugoroba bamwe bakanabica, hitwaga mu ‘Ryarubaga’, ariko ubu ntibizongera kuko ibyo bihuru byahavuye, umutekano uziyongera”.

Hon. Mukabagwiza yibukije abaturage ko bagomba kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwa remezo badategereje kubibwirizwa n’ubuyobozi.

Ati “Niba imihanda Leta idukorera tutayitayeho irasenyuka, si ngombwa rero ko dutegereza umuganda wa rimwe mu kwezi, ntitugomba gutegereza ubuyobozi bw’akagari ngo butubwize. Nukora imbere y’iwawe, ugasibura imiyoboro, nta bibazo bizavuka”.

Abaturage bishimiye igikorwa bakoze
Abaturage bishimiye igikorwa bakoze

Ati “Imvura idasanzwe iheruka kugwa yateje ibiza hangirika byinshi, iyo isanga imiyoboro yose itunganye, ibyangirika byari kuba bike ariko hari aho amazi yasanze imiyoboro twarayisibye. Ni ngombwa rero ko tugira uruhare mu kurinda ibikorwa Leta itugezaho kuko atari yo igomba kubikora byose”.

Ibikorwa by’umuganda usoza Ukuboza kuri uyu wa gatandatu byanabereye hirya no hino mu gihugu, ukaba ari na wo muganda usoza umwaka wa 2019.

BK yishyuriye mituweli abaturage batishoboye 1470 bo mu Mujyi wa Kigali
BK yishyuriye mituweli abaturage batishoboye 1470 bo mu Mujyi wa Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka