Umunsi w’uruzi rwa Nili wizihijwe haterwa ibiti ku nkengero z’ikiyaga cya Kamatana

Ihuriro Nyarwanda riharanira kubungabunga ikibaya cy’uruzi rwa Nili (NBDF) ryifatanije n’abaturage bo mu murenge wa Nyamata y’Umujyi mu karere ka Bugesera batera ibiti ku nkenyero z’ikiyaga cya Kamatana, tariki 25/02/2012, mu rwego rwo kwizihiza umunsi

Abanyamuryango ba NBDF ku bufatanye n’abaturage ba Bugesera banakoze isuku muri icyo kiyaga ndetse barandura amarebe. Ikiyaga cya Kamatana gifite ikibazo cyo kugenda gikama kubera amarebe akibasiye, ndetse n’ibibazo by’isuri ituruka mu misozi bihana imbibi bituma igishanga kihegereye kigenda gishira.

NBDF yahisemo kuwizihiza ku munsi w’umuganda rusange kugira ngo barusheho kubungabunga amazi y’ibishanga hagamijwe kongera umusaruro w’amazi yo mu kibaya cy’uruzi rwa Nili; nk’uko byasobanuwe n’umuhuzabikorwa wa NBDF, Gakumba John.

Gakumba yemeza ko iyo bongereye umusaruro w’amazi n’ingufu zibyara amashanyarazi ziyongera.

Ikiyaga cya Kamatana kirimo amarebe
Ikiyaga cya Kamatana kirimo amarebe

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, yashimiye ubuyobozi bwa NBDF ndetse n’abashyitsi bifatanije nabo mu gikorwa cy’umuganda. Yabijeje ko ibiti byatewe bazabifata neza kubera ko bashyizeho abantu bahahora bazajya babirinda.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko uretse n’ibyo ngo bafite abaturage bumva cyane ibyerekeye kubungabunga ibidukikije kuko akarere kabo cyera kahozemo amapfa bigatuma badahwema kurwanya isuri ku misozi yose.

Umunsi w’uruzi rwa Nili uba tariki ya 22 Gashyantare buri mwaka. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twongere cyane umusaruro w’ibiryo, ingufu z’amashanyarazi ndetse n’umusaruro w’amazi”.

Uwo muganda witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abasenateri, Abadepite , abayobozi b’ingabo na polisi bo mu karere ka Bugesera, abakorera imiryango itagengwa na Leta n’abaturage.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka