Rubavu: Barashishikarizwa gufata amazi ava ku mazu kubera gutera ibiza

Ubuyobozi bw’akarere n’imirenge bwatangiye gusaba abaturage gufata amazi yo kumazu, kuko agira uruhare mu gutera ibiza, bitewe n’uko agenda yinjira mu butaka bworoshye bikaba intandaro y’inkangu.

Iyi gahunda yo gushishikariza abaturage gufata amazi, izunganirwa n’amabanki azajya atanga inguzanyo yo kugura ibigega by’amazi kubabishaka, kuko ikibazo cy’amazi yo ku mazu kigaragara nk’ikigira uruhare mu biza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama, Jean Sebikali Munyanganizi, ni umwe mu batangiye gushishikariza abaturage be iyi gahunda, nyuma y’uko hirya no hino muri uyu murenge hakomeje kugaragra ingaruka zo kudakumira amazi y’imvura.

Bumwe mu buryo abaturage basabwa kwifashisha mu gutega amazi ni ugukoresha ibigega bitangira ava hejuru 'amabati.
Bumwe mu buryo abaturage basabwa kwifashisha mu gutega amazi ni ugukoresha ibigega bitangira ava hejuru ’amabati.

Abaturage bo mu murenge wa Kanama bavuga ko ikibazo cy’amazi avuye mu ngo bigira ingaruka ku mihanda imwe n’imwe, kuburyo yatangiye gucikamo ibinogo, bikagora imodoka zihanyura kimwe n’aho atera ibizenga bikagira uruhare mu kongera indwara ya maraliya.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko kimwe mu bigomba gukorwa mu kurwanya ibiza, harimo gufata amazi yo ku mazu, gutera ibiti no kurwanya isuri ku misozi. Gusa abeshi mu batuye mu mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero bangirizwa n’umugezi wa Sebeya ukomoka mu misozi ya Rutsiro ahacukurwa amabuye y’agaciro.

Abaturage bakavuga ko n’ubwo iwabo barwanyije isuri, bitabuza ko isuri iva Rutsiro ibangiriza, bagasaba ko iyo misozi yarwanywaho isuri.

Gusa akarere kakaba gasaba ko abaturage batangira kurwanya isuri gahereye ku mazu yo mu ngo kugira ngo nayo ku misozi arwanywe kuko ava mu ngo agenda yikusanya akagira imbaraga zo gusenyera abaturage.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka