Karongi: Impunzi z’Abanyekongo zikomeje kwangiza amashyamba ya Leta

Nubwo inzego zishinzwe umutekano zababujije kenshi gutema ibiti, impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi ziravuga ko zidashobora kubura inkwi zo gucana kandi zireba amashyamba hafi yazo.

Ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo batema amashyamba ya Leta kigoye cyane abashinzwe umutekano, kubera ko ababyeyi bohereza abana gutema ibiti, kugira ngo badafatwa bakajya gufungwa. Kubera intege nke usanga abana batema n’ibiti bitaranakura.

Abo bana iyo babonye imodoka inyuze hafi y’ishyamba, bamwe amaguru bayabangira ingata bikanga ko hari uje kubafata, ariko hari n’abakomeza gutema ibiti nta cyo bikanga.

Kigali Today yaganiriye n’abo bana bayitangairiza uko ikibazo giteye. Umwe ati: “Bazana inkwi nkeya bagaha abantu agafungo kamwe abandi ntibazibone. Karitsiye imwe bayiha nko mu kwa mbere, bakazongera kugaruka nko mu kwa munani”.

Aba bana bakomeza basobanura ko hari ubwo baza gutashya bakabafata cyangwa bakabafatira ibikoresho birimo imihoro bakoresha batema ibiti. Hari abaza gutashya udushari ariko ngo igihe babonye ntawe ubafashe barongera bagatema ibiti bakitahira.

Ababyeyi bohereza abana bato gutema ibiti kuko baba bizeye ko ntawabafunga.
Ababyeyi bohereza abana bato gutema ibiti kuko baba bizeye ko ntawabafunga.

Undi nawe akomeza agira ati: “Tumaze nk’amezi atatu tutabona inkwi. Bajya batanga inkwi bakurikije amakaritsiye (quartiers), ariko karitsiye iherutse kuzibona imaze nk’amezi ane, rwose baduha udukwi dukeya, ariko rero muratubabarira dutashye ubwanyuma gusa”.

Nubwo bazi neza ko baba bashobora gutabwa muri yombi, bavuga ko bahebera urwaje nk’uko abandi bakomeza babivuga: “Bajya badufata bakatujyana ku Kibuye ariko bakaturekura tukagaruka. Bamfashe bakamfunga umubyeyi yababara ariko na none mburaye nabwo ntago yakwishima”.

Ubusanzwe inkwi bazigemurirwa na rwiyemezamirimo wagiranye amasezerano na UNHCR, ariko kubera ikibazo cyo kutabona ibiti bihagije, impunzi zivuga ko hari igihe zimara igihe kinini nta nkwi zibona bikaba ngombwa ko bajya kuzishakira.

Ushinzwe amashyamba mu mirenge ya Twumba na Rwankuba, Ngirinshuti Erie, avuga ko ari ikibazo cy’ingorabahizi nk’uko abisobanura muri aya magambo: “Baraza bakinjira mu ishymba hagati bagatema ibiti bimwe bakabica imitwe, wareba uri ku muhanda ukabona ishyamba riracyari ryose, ariko wankwinjiramo ugasanga ibiti barabimaze”.

Igicugutu: Igare rikoze mu giti impunzi zifashisha mu gutwara inkwi.
Igicugutu: Igare rikoze mu giti impunzi zifashisha mu gutwara inkwi.

Ngirinshuti akomeza agira ati “Twagiye dufata ibikoresho byabo byinshi birabitse. Jyewe mbona ari ikibazo kitoroshye kuko HCR ishinzwe impunzi ni umuryango mpuzamahanga, ntacyo wawubaza, hagombye rero kubaho imikoranire hagati ya UNHCR n’akarere tukamenya icyo gukora”.

Iyo uhagaze ahitegeye inkambi ya Kiziba, ni bwo ubona ubukana bw’ikibazo, kuko usanga nta giti na kimwe kikirangwa ku misozi iyikikije, n’indi nayo bakaba baratangiye kuyototera.

Inkambi ya Kiziba icumbikiye Abanyekongo basaga ibihumbi 15 bagiye bagera mu Rwanda mu bihe bitandukanye bahunga ubushyamirane n’intambara z’urudaca zibasiye Congo kuva mu 1996.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka