Abaturiye ibiyaga n’inzuzi barasabwa kubifata neza banabibyaza umusaruro
Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, arasaba abaturiye inzuzi n’ibiyaga kubifatana neza kandi ari nako barushaho kubyaza umusaruro amazi.
Ibi yabisabye abaturage tariki 19/03/2014 mu birori byo kwizihiza umunsi ngaruka mwaka w’ikibaya cy’uruzi rwa Nile wabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Cyohoha yepfo mu karere ka Bugesera mu kagari ka Burenge mu murenge wa Musenyi.
Ni ku nshuro ya munani umunsi ngarukamwaka w’ikibaya cy’uruzi rwa Nili wizihizwa, kuri ubu ukaba wizihirijwe haterwa ibiti ahangana na hegitari 5 ku nkengero z’ikiyaga cya Cyohoha yepfo.
Minisitiri stanislas Kamanzi asaba abaturage kubungabunga ibyo biyaga n’inzuzi bakubahiriza metero 50 zigomba gusigara hagati y’ikiyaga n’ibikorwa biri hafi yacyo kugirango amazi yacyo atangizwa.
Yagize ati “turasaba abaturiye inzuzi n’ibiyaga gukomeza gukurukiza gahunda Leta yatangiye yo kudahinga muri metero 50 uvuye ku kiyaga, ikindi kandi aya mazi bakayakoresha neza kuburyo bitangira ingaruka kuri ibyo biyaga n’inzuzi”.
Minisitiri Kamanzi yanavuze ko kuba icyo kiyaga kibungwabungwa neza ku ruhande rw’u Rwanda, ariko ku gice cy’u Burundi ugasanga batubahiriza za metero 50 bigira ingaruka kuri icyo kiyaga.
“ubu niyo mpamvu twiyemeje gukorera hamwe, maze ibihugu byose uko ari 10 duhurira mu muryango witwa Nile Basin Initiative tukiyemeza kubungabunga ibiyaga n’inzuzi nta gihugu na kimwe gisigaye”, Minisitiri Kamanzi.
Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ariko mu Rwanda wizihijwe mu cyumweu cyahariwe amazi kugirango buri mu nyarwanda amenye akamaro amazi afitiye igihugu.
Abaturage baturiye ikiyaga cya Cyohoha nabo bamaze kumenya akamaro k’icyo kiyaga, bityo bakora ibikorwa bituma kibungwabungwa neza nk’uko bivugwa na Nikuze Grace umwe mu baturiye icyo kiyaga.
Ati “tubungabunga iki kiyaga dutera ibiti ku nkengero zacyo, ducukura imirwanyasuri, dukuramo amarebe yicaga ibinyabuzima bibamo nk’amafi. Ibyo bikaba byaranatumye umusaruro w’amafi uzamuka”.
Ikibaya cy’uruzi rwa Nili gituriwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 300 bo mu bihugu 10, uyu munsi ukaba waratangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2007.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
tubungabunge ibidukikije kandi duhagurukire gurwanya isenyuka ryabyo maze twibere mu gihugu cyuje amahumbezi
mu bihe nkibi by’imihindagurikire y’ikirere tugomba kwita ku bidukikije tuniteza imbere
ni umurenge wa Kamabuye not musenyi
ibiti nibyo biturinda isuri nibyo biduha imvura ibyo nakamaro kibanze, ariko mukuubyaza umusaruro ibiyaga n’inzuzi, ababyeyi bajye bibuka abana babo kuko munsi ishije hakunze kugenda havugwa abana batwarwa ninzuzi ntigatwarwe nakazi ngo bibagirwe abana
tubungabunge ibiyaga byacu kuko nitwe bifitiye akamaro kandi ni umutungo wacu.
uwo niwo mutungo wacu twifitiye birakwiye ko tuwubungabunga neza kuko ibiyaga biidufitiye akamaro kka buri munsi