Imyubakire izajya igendera ku mahame yo kurengera ibidukikije

Ikigo nyarwanda cy’abakora ibishushanyo by’inyubako (RIA) kigiye gutangiza ku mugaragaro ihuriro ry’abubatsi b’inyubako zujuje ubuziranenge (RWAGBO).

Kayumba Eudes (iburyo) na Dr Kamiya Hakizimana bavuga ko inyubako zigomba kuzuza amabwiriza yo kurengera ibidukikije
Kayumba Eudes (iburyo) na Dr Kamiya Hakizimana bavuga ko inyubako zigomba kuzuza amabwiriza yo kurengera ibidukikije

Iri huriro risanzwe ririho, ariko rikazatangizwa ku mugaragaro mu nama igiye kuba ku ncuro ya kane izahuza abahanga mu gukora ibishushanyo by’inyubako, izabera i Kigali taliki ya 22 na 23 Ugushyingo 2016.

Iri huriro rizaba rishinzwe kugenzura ko imyubakire igendera ku bipimo mpuzamahanga byo kurengera ibidukikije, dore ko mu Rwanda ikirere ahanini gihumanywa n’inyubako nk’uko Kayumba Eudes, umuyobozi mukuru wa RWAGBO, abyemeza.

Yagize ati “Ubushakashatsi bwerekana ko ibirenga 50% by’ibihumanya ikirere mu mijyi yo mu Rwanda cyane cyane Kigali bituruka ku nyubako.
Ni yo mpamvu tugomba kugira icyo dukora hakiri kare kandi tuzi ko kubihagarika bishoboka”.

Kayumba avuga ko ibikoresho bimwe na bimwe nk’ibizana ubuhehere mu nzu, ibikonjesha ibiribwa n’ibinyobwa, bimwe mu bikoresho byo kubaka nk’ibirahure abubaka basigaye bakunda kuzengurutsa inzu n’ibindi, bifite uruhare runini mu kwangiza ibidukikije.

Yongeraho ko n’inyubako zisanzwe zizapimwa, bakareba ibyo zibura kugira ngo zuzuze ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge bityo ba nyirazo basabwe kugira ibyo bazihinduraho.

Dr Kamiya Hakizimana, na we uri mu buyobozi bwa RWAGBO, avuga ko muri iyi gahunda harimo no kwita ku busitani.

Ati “Muri iki gihe abantu bubaka usanga bakunda gushyira ‘béton’ ahasigaye ntibibuke ko ibi ari byo bituma ubushyuhe bwiyongera.

Muri iyi myubakire ubusitani burimo ibyatsi n’ibiti bugomba guhabwa umwanya uhagije kuko bituma bwa bushyuhe bugabanuka n’ikirere ntigikomeze kwangirika”.

Iyi nama izitabirwa n’umuyobozi ukuriye Ikigo cy’ikihugu cyita ku bidukikije (REMA), uhagarariye Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (RHA), n’abahanga mu myubakire bo mu gihugu cya Singapour.

Iki gihugu cyo ngo cyatangiye kubaka cyubahiriza aya mahame yo kurengera ibidukikije.

Abateguye iyi nama kandi bavuga ko izabera rimwe n’imurikagurisha ry’ibikoresho by’ubwubatsi bigendanye n’ibisabwa mu kurengera ibidukikije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se ubundi iriya myubakire yo gukikiza inzu yose ibirahuri yaje ite ko technology igaragaza neza by calculations to obtain area igomba kubonesha munzu cyangwa bikitwa amadirishya yo gutanga umwuka mwiza mu nzu.Nahubundi kuba ibyo birahuri bituma ikirere gishyuha ni ikintu cyumvikana kuko tous les rayons du soleil ziba refrechis kandi muruko guhindukira kwa za rayons zihura nizindi gutyo zikiyongeracyane.Ubwo rechauffement climatique ikaba itangiye ubwo. Kubigiramo inama abubaka yaba intabwe ikomeye cyane. Ariko nanone hashyirwaho ibyo birahuri abashoramari barabibwiwe sibo babyibwirije. Gusa byaringobwa kubihagarika, kuko ntirirarenga.

Bagirubwira Themistocle yanditse ku itariki ya: 21-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka