Imodoka zishaje ku isonga mu guhumanya ikirere cya Kigali

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA), bwerekanye ko imodoka zishaje ziri muri Kigali ziza ku isonga mu guhumanya ikirere cyaho.

Imwe mu modoka zikora muri Kigali
Imwe mu modoka zikora muri Kigali

Ubwo bushakashatsi bwakozwe muri 2017, bwerekanye ko imodoka zakozwe mbere ya 1999 ari zo nyinshi mu Rwanda.

Ngo ni na zo nyirabayazana w’ibyumka byiganje mu kirere cya Kigali aho ziherereye ku bwinshi, nk’uko bitangazwa na Dr Jimmy Gasore, umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda akaba n’umushakashatsi ku bijyanye n’ubwiza bw’umwuka.

Agira ati “Zirenga 50% by’imodoka zose ziri mu gihugu, zigahumanya ikirere ku kigero cya 60%. Imodoka zirengeje imyaka 10 na zo zihumanya ikirere ku kigero cya 70%.”

Dr Gasore avuga kandi ko n’imodoka nshya zishobora kwanduza ikirere iyo zititaweho nk’uko bikwiye n’ubwo zitageza ah’izishaje.

Ati “Imodoka nshya na yo iyo idasuzumwa nneza ihumanya ikirere, bigaragazwa n’izisohora umwotsi mwinshi ari yo mpamvu ‘controle technique’ ari ngombwa bigakosoka.”

Yongeraho ko ikirere cya Kigali ari cyo gihumanye cyane ugereranyije n’ahandi mu gihugu kubera ko ari ho hari imodoka nyinshi.

Umuyobozi wa REMA, Ir Collette Ruhamya, garuka ku ngamba Leta yafashe zijyanye no kugabanya ihumana ry’ikirere.

Ati “Leta yashyize ingufu mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange hagamijwe kugabanya imodoka z’abantu ku giti cyabo bityo n’umwuka mubi ujya mu kirere ukagabanuka.

“Ikindi ni gahunda yo kongera imihanda kugira ngo ibimodoka binini byose bitanyura i Kigali no gukumira iyinjizwa ry’imodoka zishaje.”
Avuga ko hari na gahunda yatangiye kugeragezwa mu Rwanda yo gupima umwuka abantu bahumeka hagamijwe kubarinda indwara zituruka ku mwuka uhumanye.

Ubwo bushakashatsi bwerekanye kandi ko ibicanwa byose bikomoka ku biti na byo bifite uruhare runini mu guhumanya ikirere cyane ko mu Rwanda bigicanwa ku kigero cya 86%.

Ubushakashtsi buheruka bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), bwerekanye ko mu Rwanda muri 2012, abantu 2237 bapfuye bazira ingaruka zo guhumana k’umwuka.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yo yerekanye ko muri 2012, abantu miliyoni 1.6 bakiriwe mu bitaro bafite indwara z’ubuhumekero naho muri 2015, abakiriwe mu bitaro bafite ibyo bibazo babaye miliyoni 3.3 birenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo uwo mu consulrant mwamuhaye angahe? Yabonye akazi gute? Ariko muziko abakoresha imbabura n’inkwi bacanisha amasashe? Nimwibaze ingo zirenze 500.000 ziri muri Kigali? Ese umwuka bapimye uri mu kirere, babwiwe n’iki ko uva mu modoka? Mwagiye mureks kubeshya mukarua frw ai clean

david yanditse ku itariki ya: 5-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka