Hamaze kubarurwa 19 bahitanywe n’ibiza

Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi, MIDIMAR, iratangaza ko hamaze kubarurwa abantu 19 bahitanywe n’imvura yaguye mu ijoro rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Mata 2018.

Inzu zarasenyuze, rimwe na rimwe zigahitana ubuzima bw'abantu
Inzu zarasenyuze, rimwe na rimwe zigahitana ubuzima bw’abantu

Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR, Kayumba Olivier, yabwiye Kigali Today ko mu bitabye Imana harimo barindwi bo muri Rulindo, icyenda bo muri Gasabo na batatu bo mu karere ka Gatsibo. Hari n’abandi bakomeretse barimo babiri b’i Rulindo na batanu bo muri Gasabo.

Mu byangijwe n’iyo mvura harimo n’umuhanda wa Fumbwe i Nyagasambu ndetse n’amazu yagwiriye abantu, imibare y’ibyangiritse n’abapfuye bose ikaba yari ikirimo gukusanywa.

Umunyamabanga uhoraho muri MIDIMAR, Kayumba Olivier yavuze ko hari ubutabazi bw’ibanze MIDIMAR ifatanyije n’uturere byabereyemo bihutiye gutanga haba mu gushyingura abitabye Imana, ndetse no ku bandi basizwe iheruheru n’ibyo biza.

Kayumba avuga ko ibyo biza byaje bitunguranye, byose bikaba byaturutse ku mvura itari yitezwe yaguye mu masaha ya nijoro.

Gusa ngo hasanzwe hariho imikoranire hagati ya MIDIMAR n’ikigo cy’igihugu cy’Ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, ariko imikoranire ikaba ikirimo kunozwa kugira ngo mu gihe hagaragara ibiza nk’ibi abantu bajye baburirwa mbere.

Hon. De Bonheur Jeanne d'Arc yasuye kandi anifatanya n'abaturage bo mu Murenge wa Jali, Akagali ka Ntarabana babuze ababo bitewe n'ibiza
Hon. De Bonheur Jeanne d’Arc yasuye kandi anifatanya n’abaturage bo mu Murenge wa Jali, Akagali ka Ntarabana babuze ababo bitewe n’ibiza

Hamwe mu ho Minisitiri De Bonheur Jeanne d’Arc ushinzwe impunzi n’Imicungire y’Ibiza yihutiye gutabara ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, ni mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo.

Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi, MIDIMAR, yongera kwibutsa abaturage ko basabwa kwigengesera cyane mu bihe nk’ibi by’imvura, abantu bakanoza imyubakire n’imiturire .

Aha ni mu Murenge wa Jali bari gushyingura abahitwanywe n'ibiza
Aha ni mu Murenge wa Jali bari gushyingura abahitwanywe n’ibiza

Aha ngo bagomba kwirinda kubaka mu manegeka kandi amazu akaba akomeye muri fondasiyo, ibisenge n’amabati na byo bikazirikwa ku buryo biba bikomeye.

Abantu kandi basabwa no gukurikiza amabwiriza y’imyifatire mu bihe by’imvura irimo inkuba mu rwego rwo kwirinda gukubitwa n’inkuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka