Bafite impungenge ko umugezi uzabafungira umuhanda burundu

Abatuye ku rugabano rw’imurenge ya Gashari na Rugabano mu Karere ka Karongi bahangayikishijwe n’umuhanda ubahuza ukomeje kwangizwa n’umugezi wa Makambazi uwuca iruhande.

Uyu mugezi ugenda utwara igice cy’umuhanda ku buryo niba nta gikozwe, mu minsi mike iri mbere nta kinyabiziga kizaba kigishobora kuwucamo.

Umugezi wa Makamabazi ugenda usatira umuhanda ku buryo utabungabunzwe vuba umuhanda uhuza Uumurenge wa Gashari n'uwa Rugabano uzaba amateka.
Umugezi wa Makamabazi ugenda usatira umuhanda ku buryo utabungabunzwe vuba umuhanda uhuza Uumurenge wa Gashari n’uwa Rugabano uzaba amateka.

Amazu awegerewe na yo agenda asatirwa ku buryo bamwe bamaze kuyimukamo batinya ko wabatwara dore ko kugeza ubu umaze gutwara amazu abiri.

Ngayabateranyi Emmanuel, umuturage wo mu Murenge wa Gashari, adutungira agatoki, ati “Aha mureba hahoze amazu abiri uyu mugezi urayatwara, none dore aho ugeze ukukumura umuhanda. Dufite impungenge ko uyu muhanda ushobora kugenda burundu.„

Uwitwa Habimna Jean Marie we agira ati “Ikibazo twakivuze kuva kera, kandi turabona nta kintu na n’ubu gikorwaho, ubuyobozi turabusaba kudufasha uyu muhanda ukubakirwa igikuta. Ubu se mwe murabona mu minsi iri imbere hari uzabasha kuva mu murenge umwe ajya mu wundi!„

Bagwire Esperance, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Ubukungu, nyuma yo kwigerera ahari iki kibazo, avuga ko haburaga ukwezi ngo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi, RTDA, gitangire kugira icyo ikora, ariko kuko ikibazo gikomeye cyane nk’akarere ngo bakaba bagiye kureba ubufasha bwihuse batanga.

Yagize ati “RTDA yatwijeje ko mu mezi abiri izatangira kuwukora, ubu hashize ukwezi, ariko kuko mbonye ikibazo gikomeye amazu yandi agiye kugenda, ndakora ubuvugizi ku Karere ko twaba dukoze urukuta, ubutaka budakomeza kugenda kandi turinde n’umutekano w’aba baturage.„

Ikibazo cy’uyu mugezi kimaze igihe kigera ku mwaka kizwi, ubuyobozi bw’akarere bukemeza ko cyagejejwe mu nzego zitandukanye zirimo MIDMAR na REMA.

Abenshi mu bahanyura ariko batunga agatoki ubucukuzi bw’amabuye y‘agaciro buhakorerwa kuba inyuma y’iyangirika ry’uwo mugezi n’umuhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka