Amashyamba y’abigenga ni yo menshi ariko afashwe nabi-Ngabonziza Prime

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba (RWFA), Ngabonziza Prime, avuga ko amashyamba y’abaturage n’ay’ibigo byigenda ari yo menshi ariko afashwe nabi.

Amashyamba y'abigenga agize 71% afashwe nabi cyane ku buryo asabirwa kubungabungwa birushijeho
Amashyamba y’abigenga agize 71% afashwe nabi cyane ku buryo asabirwa kubungabungwa birushijeho

Yabitangaje kuri uyu wa 25 Nzeli 2017, ubwo abakozi b’icyo kigo bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, kikaba cyari kigamije kureba uko amashyamba mu Rwanda ahagaze, uko yitabwaho n’uko yakwiyongera hagamijwe kuyabungabunga.

Mu Rwanda amashyamba afatwa mu buryo butatu, hari amashyamba y’abaturage n’ibigo byigenga angana na 71%, aya Leta 27% n’ay’uturere angana na 2%.

Ngabonziza avuga ko amashyamba y’abigenga afashwe nabi kuko kenshi asarurwa igihe kitaragera bigatuma atanga umusaruro muke.

Agira ati “Ubundi nk’amashyamba y’inturusu ari na yo menshi, yakagombye gusarurwa amaze nibura imyaka 10, ariko 13% by’ayo asarurwa ari munsi y’imyaka itanu.

Andi 33% agasarurwa ku myaka itanu. Ni ikibazo gikomeye tugomba kurwanya kuko ibiti biba bitarageza igihe cyo gusarurwa”.

Ikindi ngo ni uko abaturage bataramenya ko ibiti biterwa, bikabagarirwa, bigakurikiranwa kugeza bisaruwe.

Ibyo iyo bidakozwe ngo bituma n’umusaruro amashyamba yinjiriza igihugu utazamuka, kuko ngo kugeza ubu amashyamba yinjiza 50% gusa by’ibyo yakagombye kwinjira.

Minisitiri Francine Tumushime na Ngabonziza Prime uyobora RWFA
Minisitiri Francine Tumushime na Ngabonziza Prime uyobora RWFA

Kabayiza wo mu Karere ka Gasabo na we ngo iyo ateye ibiti yongera kujya kubireba ajyanywe no kubisarura.

Ati “Kuva kera nabonaga ba data batera ibiti ariko nta kindi nabonaga babikorera kandi bigakura neza. Nanjye iyo mbiteye numva biba bihagije, mba ntegereje ko bikura ngatema ibyo nkeneye naho ibyo kubagara ishyamba simbizi”.

Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba, Francine Tumushime, agaruka ku kigiye gukorwa kugira ngo ibiti birusheho kubungabungwa.

Ati “Turagomba gutera ibiti byinshi, ariko tukanamenya ko igiti gitewe cyanakuze. Hakenewe rero ubukangurambaga kugira ngo abantu bamenye ko ibiti bigomba kwitabwaho, tukanagabanya ikoreshwa ryabyo cyane cyane mu bicanwa, abantu bakayoboka gaze ndetse n’imbabura za canamake”.

Yakomeje asaba Abanyarwanda kuzitabira umunsi wo gutangiza gahunda yo gutera ibiti no kubyitaho, uzaba ku ya 28 Ukwakira 2017.

Abanyamakuru bitabiriye icyo kiganiro
Abanyamakuru bitabiriye icyo kiganiro

Muri 2016 ngo umusaruro uturuka ku mashyamba winjije miliyari 60frw, gusa ngo uracyari muke ari yo mpamvu hari byishi birimo gukorwa ngo uzamuke nk’uko ubuyobozi bwa RWFA bubivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

kubungabunga amashyamba ni ukubungabunga ubuzima.Bigomba guhera mu mashuri y incuke,abanza,ayisumbuye,amakuru kugeza kumukuru,bikaba umuco w umunyarwanda gutera ibiti no kubyitaho kugeza bikuze.Dukeneye kdi tubikora tuzirikana akamaro kabyo muguhindura imibereho yacu mu bukungu ndetse no kugira ikirere cyiza.hakenewe kdi ishoramari ritajenjetse muri iyi Sector.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 17-10-2017  →  Musubize

Muhe akazi gahoraho abakozi bashinzwe Amashyamba mu Mirenge kd bashyirwe mu Mirenge yose ubundi iyo 50% isigaye nayo ijyeho. Minister mushya nabikore rwose kd bizahita bicamo kko biba byiza bifite ubishinzw kd ubikurikirana buri munsi

Saga yanditse ku itariki ya: 27-09-2017  →  Musubize

Ni ikibazo gikomeye pe! Hari abakozi bakora mu Mirenge bashinzwe Amashyamba ariko ntibafatwa neza na mba kd aribo bagafashije ikemuka ry iki kibazo mu buryo burambye kd hari n uturere batabamo. Njye mbona rero bashyirwa kuri organigrame z abakozi bahoraho ba Leta aho kuba abagengwa n amasezerano. Minister abishyire mu bikorwa ubundi murebe ngo Amashyamba arabyazwa umusaruro tukarenga na za Gana

Saga yanditse ku itariki ya: 27-09-2017  →  Musubize

Ikiza nuko byose Byashyira Mubikorwa Muduha akazi kuko Twabyize kuko iyo umuntu yize COMPTABILITE Akanyigisha gutera igiti anambeshya narabyize biranshumuza

NDAHAYO TELESPHORE yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Mugomba Tuduha akazi twe twahuguwe (twabyize) Kuko abenshi bahugura abayateye usanga Ntabyo bize ukayoberwa uwabashyizemo .Cg Muzampe akarere kamwe Mwirebere umusaruro nkabyaza Mukubungabunga Amashyamba bitewe numujinya ngira bayangiza ndeba.

NDAHAYO TELESPHORE yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Murakoze kukiganiro Cyamashyamba Mutugezaho Nkanjye nize Amashyamba iyo mbonye ibihomba Abaturage bagira Birambabaza gusa twumva Mwatanga Imirimo yo kugira abayafite kubahugura Nkanjye nayize imyaka itatu ark Mugaha akazi umuntu wizb icungamali Kd atazi ibyamashyamba.

NDAHAYO TELESPHORE yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka