Abangiza ibiti byatewe ku migezi baraburirwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buraburira abo bwise “Ba ntibindeba” bangiza ibidukikije birimo ibyatewe ku nkengero z’imigezi, kuko uzafatwa ngo atazihanganirwa.

Umuyobozi w'Akarerere ka Nyamagabe Philbert Mugisha.
Umuyobozi w’Akarerere ka Nyamagabe Philbert Mugisha.

Philbert Mugisha, umuyobozi w’aka karere, avuga hari abaragira amatungo ku gasozi akagenda yangiza ibidukikije binyuranye birimo n’ibiti byagiye biterwa ku nkengero z’imigezi.

Agira ati “Tubasaba kubahiriza za ntambwe icumi zidahingwa ku migezi minini ndetse n’eshanu ku migezi mito.”

Mugisha anavuga ko banasaba abaturage kutaragira amatungo ku gasozi kandi ba ntibindeba batabyitaho bakibutswa ko hari ibihano.

Ati “Kuragira amatungo ku gasozi,buri tungo rifashwe,inama njyanama yafashe icyemezo ko ricibwa amande y’ibihumbi bitanu kuko ayo matungo azererezwa.

Niba twateye urubingo cyangwa imigano usanga yahise abirisha kandi byari bigenewe gufata no kubungabunga inkengero z’imigezi.”

Yongeraho ko kwangirika kw’imigezi binatuma n’ingomero ziyiriho zangirika.Atanga urugero rwa Rukarara ya mbere.

Imigezi nka Mwogo, Rukarara na Mbirurume n’imwe mu igize Nyabarongo kandi ica i Nyamagabe.

Ibigo nka Minisiteri y’Umutungo kamere (MINERENA), Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) n’umushinga Lac Victoria Environmental Management (LVEMP), bikora ibishoboka mu kuyitaho ngo ibungwabungwe hagamijwe no kubungabunga umugezi wa Nyabarongo.

Hakorwa ibikorwa ibitandukanye birimo kuyiteraho ibiti birimo imigano ku nkengero zayo,kubungabunga metero zagenwe ku nkengero zayo n’ibindi.

Nabimana Jean de Dieu uhagarariye umushinga LVEMP mu karere ka Huye na Nyamagabe, avuga ko bazakora ibikorwa byinshi mu kubungabunga iyi migezi.

Ati “kuri Mwogo tuzatera imigano kuri ha 28 hanyuma kuri Mbirurume duyitere kuri ha 10.Kuko Mwogo na Mbirurume nizo zihura zikabyara Nyabarongo. Kandi icyo dukeneye ni ukubungabunga Nyabarongo duhereye aho amazi yayo aturuka.”

Mahoro umuturage w’akarere ka Nyamagabe akaba avuga ko bazaharanira kubungabunga ibidukikije n’imigezi birinda icyakongera kubihungabanya kuko ari ingenzi kuri buri wese mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amakuru Yareyo

Dusengimana Patrick yanditse ku itariki ya: 13-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka