Bamwe mu baturage bagezweho n’uburyo bwo guteka burondereza ibicanwa, barishimira ko bwabafashije kurengera ibidukikije, ndetse no kwizigamira kubera kugabanya ingano y’ibicanwa bakoreshaga.
Mu Misiri ahitwa Sharm El Sheikh, hagiye kubera inama yiswe COP27, ikaba ari inama ya 27 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (UNFCCC).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko mu myaka itatu uhereye ubu, hagiye guterwa ibiti by’imbuto ahantu hatandukanye ku buryo bizagabanya imirire mibi, muri gahunda bise Gatsibo igwije imbuto.
Ubuyobozi bwa Croix Rouge y’u Rwanda butangaza ko bugiye gutera miliyoni y’ibiti bivangwa n’imyaka, mu gufasha igihugu guhangana n’ibiza no kubungabunga ibidukikije.
Mu rwego rwo kubungabunga ibiyaga mu karere ka Bugesera, barateganya gutera ibiti kuri hegitari zirenga 100, muri uyu mwaka wa 2022/2023.
Umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira 2022, mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gucukura no gusibura imiringoti yasibamye ndetse no gufasha abatishoboye gutera ifumbire.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) mu Rwanda, Edith Heines, avuga ko kuba u Rwanda rugaragaza umwihariko n’ubudasa muri gahunda zizamura imibereho y’abaturage, ari urugero rwiza n’ibindi bihugu bikwiye kwigiraho.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, arasaba abaturage guhindura imyumvire ku kubungabunga ibidukikije, kugira ngo hirindwe ingaruka zirimo no kubura imvura, bishobora guteza inzara mu bice bitandukanye.
Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kugabanya 38% by’imyuka ihumanya ikirere bitarenze 2030. Ibi kugira ngo bizagerweho, birasaba uruhare rw’abafatanyabikorwa batandukanye. Imyuka isohorwa n’ibinyabiziga iri mu bihumanya ikirere, bikaba kimwe mu bihangayikishije, dore ko n’umubare w’ibinyabiziga ukomeza kwiyongera mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’ikigo cya SINELAC gitanga amashanyarazi mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL butangaza ko bukomeje guhura n’ihurizo ry’amasashi na pulasitiki bisohoka mu mazi y’ikiyaga cya Kivu hamwe n’ibisohoka mu mujyi wa Bukavu, aho bituma nibura urugomero rwa SINELAC rufunga amasaha abiri ku munsi aruhombya Megawatt (MW) (...)
Mu Karere ka Nyamagabe, hari abaturage bubakiwe ibigega by’amazi hifashishijwe imbaho na shitingi. Bavuga ko ibi batari babizi, ariko ko aho babiboneye babonye bihendutse ku buryo n’ufite ubushobozi buringaniye yabyifashisha.
Mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, buravuga ko bafite gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka (Agro Forestry), kuri hegitari 3500 kugera mu mwaka wa 2024.
Abahinzi bo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, nyuma yo gushyikirizwa amashyiga ya kijyambere arondereza ibicanwa, barahamya ko agiye kubabera imbarutso yo kutongera kwangiza amashyamba.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya, yavuze ko imitako y’ibipurizo (balloons) iri mu bikoresho bya pulasitiki bitemewe gukoreshwa, nk’uko amategeko arengera ibidukikije abiteganya.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu Rwanda, Kubana Richard, avuga ko kubera kutarwanya isuri, impuguke zerekanye ko umugezi wa Nyabarongo wonyine buri segonda utwara ibilo 48 by’ubutaka bwera, agasaba abaturage kurushaho kurwanya isuri.
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ivuga ko hari umushinga mushya ugiye gukwirakwiza mu gihugu amashyiga avuguruye arondereza ibicanwa ndetse n’andi akoresha ibicanwa bitari inkwi n’amakara mu rwego rwo kugabanya ihumana ry’ikirere no gufasha abaturage guteka badahenzwe no kugura inkwi n’amakara nk’uko ubu bigenda.
Abana biga ku bigo bitandukanye byo muri Kigali, tariki 24 Nzeri 2022 bahuriye ku cyicaro cy’umuryango witwa Prime Biodiversity Conservation, giherereye mu Karere ka Kicukiro, berekwa filimi, bahabwa n’ibiganiro byose bigamije kubatoza kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije bakiri bato mu rwego rwo gutegura Isi yabo (...)
Abakobwa bitabiriye amarushanwa y’ubwiza mu kurengera ibidukikije ‘Nyampinga b’ibidukikije’ 2021, bitabiriye icyumweru cyahariwe imihindagurikire y’ikirere (Climate week), basura ingoro ndangamurage y’ibidukikije mu Karere ka Karongi, ndetse bifatanya n’abaturage gutera ibiti ku birwa byimuweho abantu.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko burimo gukorera inyigo ibishanga biri ku buso bwa hegitare 470, kugira ngo hatunganywe mu buryo bwubahiriza ibidukikije, ari na ko hafasha abantu kuruhuka no kwidagadura.
Abashoferi b’amakamyo bakora ubwikorezi banyura mu Muhora wa ruguru (Northern Corridor) berekeza cyangwa bava i Mombasa muri Kenya, ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, batangiye amahugurwa abera i Kigali, agamije kubakangurira gutwara ibinyabiziga ariko baharanira kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Minisiteri y’Ibidukikije ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, igiye gutangira gutera imigano igera ku 2,500 muri za ruhurura zo muri uyu mujyi guhera mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri 2022, kugera muri Mutarama mu mwaka utaha wa 2023.
Buri mwaka u Rwanda rufata amezi abiri yo guhagarika uburobyi mu kiyaga cya Kivu, kugira ngo amafi n’isambaza bishobore kororoka bitekanye. Kimwe mu bivugwa ko bitera umusaruro w’isambaza kugabanyuka, harimo imyanda itabwa mu kiyaga cya Kivu ituma hari izipfa.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, batangiye kwifashisha uburyo bwo gusana imihanda bakoresheje imifuka batsindagiramo igitaka; iyo mihanda batunganya, ikaba yari yarangijwe bikomeye n’imvura igwa, cyangwa imodoka ziremereye ziyinyuramo. Kuba yari yarangiritse, ngo byabangamiraga imihahiranire hagati (...)
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya, aganira na Kigali Today, yagaragaje ko u Rwanda rwifuza imijyi n’imidugudu bitoshye, mbese biri mu ishyamba nk’uko bimeze mu Kiyovu cy’abakire mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma y’imyaka ibiri ishize umuhango wo Kwita izina abana b’Ingagi, uba mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera icyorezo cya Covid-19, abaturage biganjemo abo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bishimiye ko uyu muhango ugiye kongera kuba imbona nkubone, aho biteze kwakira imbaga y’abashyitsi bazaba baturutse imihanda (...)
Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), rwatangaje ko umuhango wo Kwita Izina uyu mwaka uzaba ku ya 2 Nzeri mu Kinigi, mu Karere ka Musanze, nyuma y’imyaka ibiri uyu muhango utaba imbonankubone kubera icyorezo cya Covid-19.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba (RFA), gitangaza ko mu mwaka wa 2022/2023 bateganya gutera ubuso burenga hegitari 50,000, buriho ibiti bivangwa n’imyaka.
Ingo zisaga ibihumbi 12 zo mu Karere ka Nyabihu, zigiye gushyikirizwa imbabura za kijyambere zirondereza ibicanwa, muri gahunda y’umushinga wo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.
Abiganjemo abasore n’inkumi bahagarariye abandi, baturuka mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, bari bamaze iminsi 10, bigishwa tekiniki yitwa Do-Nou, yo gusana imihanda yangiritse, baravuga ko bagiye gusakaza ubu bumenyi mu bandi, kugira ngo babashe guhangana n’ingaruka zituruka ku iyangirika ry’imihanda yo hirya no (...)
Umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ku buso bwa Km2 37.4, uzatwara Amadorari 299,156,422 ashobora kurenga, ukomeje gutangwaho ibitekerezo n’inzego zinyuranye zirimo abafatanyabikorwa mu bigo bitegamiye kuri Leta, higwa uburyo uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu myaka 15 uzamara.