IBUKA isaba abarimu kutanyuranya imvugo kuri Jenoside

Ibuka ivuga ko hari abarimu iyo bari mu ishuri bavuga ibyanditswe neza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bagera ahiherereye bakavuga ibitandukanye na byo. Ibuka ivuga ko ibyo umwana yumva byose bimugira ingaruka. Aha ni ho ihera isaba abarimu kutanyuranya imvugo kuri Jenoside.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, avuga ko abarimu bakwiye guhugurwa no gukurikirana uko bigisha.

Agira ati: “Aba barimu iteka bakwiye guhorwa hafi, hakabaho amahugurwa ahoraho, hakabaho no gukurikirana uko bigisha ahagaragaye intege nke abantu bakamwunganira.”
Yasabye abarimu kwirinda muri byose kuko umwana afata ingeso za mwarimu. Avuga ko igihe umwana yumvise umwigisha avuga ibitandukanye n’ibyo yabigishije bimutera urujijo.

“Iyo umuntu yigisha atanga icyo afite ariko uwo yigisha afata icyo ufite wamuhaye ariko cyane cyane agafata icyo uri cyo. Icyo uri cyo ni za ndangagaciro ufite. Uwo mwana uri kwigisha iyo muturanye wera izihe mbuto? Ko uri kuvuga ibyanditswe neza ahandi azi ko ubivuga ute?”

Naphtal yatanze urugero rugaragaza uko umwarimu ari umuntu ukomeye aho hari n’abatinye kuvuga ababahemukiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi barahemukiwe, bikabagora kubivuga cyane iyo babigishije.

Yagize ati:” Nagiye mbona ubuhamya bw’abantu barokotse Jenoside akavuga ati:’ Njyewe hari ikintu cyananiye muri iyi myaka 30 no mu gihe cy’inkiko Gacaca, naniwe kuba nahagarara imbere y’abantu ngo nshinje mwarimu wage. Mwarimu wanyigishije wampaye uburezi, ndamwubaha ku buryo niba ari njyewe yahemukiye gusa ariko nta mbaraga nagira zo kumushinja.’ Bikwereka agaciro umwarimu afite imbere y’umunyeshuri, bikwereka ubushobozi mwarimu afite bwo kurema umuntu muzima cyangwa akarema umuntu mubi igihe abantu barangaye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette avuga ko barigukorana na MINUBUMWE mu kunoza uko buri mwana bijyanye n’ikigero cy’imyaka ye, asobanukirwa amateka yaranze u Rwanda.

Yagize ati: “Amahugurwa ahoraho by’umwihariko aho MINUBUMWE isigaye ihari, turafatanya. Haba mu kuvugurura mu buryo bwo kwigisha, gukora uburyo bworoshye, bworohera umwana wese ku kigero ariho gusobanukirwa amateka, ariko no guhugura abarimu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka