“Gutera amashyamba aho bishoboka hose mu Rwanda ni uruhare rwa buri wese” – Minisitiri w’Intebe

Ku munsi w’isabukuru ya 36 y’igiti mu Rwanda, minisitiri w’intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yafatanyije n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu, intara y’iburasirazuba hamwe n’ab’akarere ka Kirehe batera ingemwe z’ibiti zigera ku bihumbi 50 kuri hegitari zisaga 25 mu kagari ka Kiyanzi mu murenge wa Nyamugari.

Minisitiri w’intebe yavuze ko ashimira minisiteri y’umutungo kamere yateguye iki gikorwa maze asaba abaturage kwitabira kubungabunga amashyamba.
Yashimiye kandi ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage mu kwitabira gutera igiti, anabizeza ko igikorwa cyo kuhira imyaka guverinoma igiye kugishyiramo imbaraga maze inzara ikaba amateka mu Rwanda.

Ministiri w’intebe yaboneheho kumenyesha abaturage ko Nyakubashwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame abashimira uburyo bitabira gahunda za guverinoma.

Stanislas Kamanzi, minisitiri w’umutungo kamere, yavuze ko kuba bateye ingemwe z’ibiti zigera ku bihumbi 25 biri mu byongera amashyamba no kuyafata neza. Yasabye abaturage kwirinda kuragira ku gasozi mu rwego rwo gufata neza amashyamba.

Kamanzi kandi yasabye abaturage kwita ku biti byatewe kuko kubungabunga amashyamba ari ngombwa. Yabasobanuriye ko ishyamba rigirira akamaro nyiraryo ndetse n’aho riri kuko rigabanya imyuka yanduza ikirere.

Odette Uwamaliya, umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, yavuze ko kubungabunga amashyamba ari ngombwa kandi ko afitiye Umunyarwanda wese akamaro.

Insanganyamatsiko y’iyi sabukuru ya 36 y’igiti mu Rwanda igira iti: “amashyamba ishingiro ry’iterambere rirambye”. Insanganyamatsiko ku isi ni: “Amashyamba abereyeho abaturage.”

Grégoire Kagenzi

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka