Burera-Polisi y’igihugu ifatanyije n’abaturage bateye ibiti bigera ku 8000.

Abaturage bo mu murenge wa Kinyababa akarere ka Burera barashimira uruhare rwa Police y’igihugu mu kubafasha kubungabunga ibidukikije batera amashyamba mu rwego rwo kubarinda isuri.

Abo baturage batangaza ibyo nyuma yaho ku wagatatu tariki ya 23/11/2011 polisi yifatanyije nabo mu muganda maze batera ibiti bigera ku 8000 kuri hectare 20. Bikaba byaratewe ku musozi uherereye mu mudugudu wa Kabarore.

Abaturage bavuga ko amashyamba afitiye igihugu akamaro. Ngo bakaba biyemeje kurushaho kuyabungabunga.

Umurenge wa Kinyababa by’umwihariko mu kagari ka Musasa mu mezi yashize hagiye hagwa imvura yangije imyaka y’abaturage ku buryo byageze n’aho ihitana abantu.

Ngo kuba rero ubuyobozi bwa polisi y’igihugu n’akarere ka Burera bwatekereje kuhatera ibiti ngo biri mu rwego rwo kuharinda isuri ikomeza kuhibasira.

Nk’uko ushinzwe gukumira ibyaha mu karere ka Burera A.I.P Jean Bosco Minani abivuga ngo polisi ntabwo ishinzwe gucunga umutekano w’abaturage gusa. Ahubwo ngo nayo yishimira kwerekana uruhare rwayo mu kubaka igihugu batera amashyamba.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera, bwo bukaba bukomeza gusaba abaturage gufata neza amashyamba.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka