U Rwanda rurifuza gutera ibiti 67 000 000

u Rwanda ruteganya vuba aha gutera ibiti bigera kuri miliyoni 67. Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’amashyamba n’umutungo kamere (MINIRENA) Caroline Kayonga, yabitangaje kuri uyu wa gatandatu ubwo yahaga ikiganiro abayobozi bo mu Karere ka Rwamagana mu ntara y’uburasirazuba.

Nkuko ikinyamakuru The New Times kibyandika umunyamabanga uhoraho muri MINIRENA avuga ko u Rwanda ruteganya gutera ibiti ahantu hatari ibiti byinshi nka tumwe duce two mu ntara y’uburasirazuba. Iyi ntara ifite ibiti bike nubwo ariyo ibamo pariki y’igihugu y’Akagera. Uburasirazuba bw’u Rwanda bukaba ari bwo buzahingwamo 20% bya ziriya miliyoni z’ibiti byose bizahingwa.

Umuyobozi w’akarere (mayor) ka Kirehe nk’akarere kazahabwa ibiti byinshi kurusha utundi turere avuga ko gutegura uko igikorwa cyo gutera ibiti kizagenda byarangiye. Mayor Protais Murayire agira ati: « imisozi dufite biteganijwe ko ihingwaho ikawa. Tutarinze ubutaka bwacu dutera ibiti ubutaka bwaducika. » Umuyobozi w’akarere ka Kirehe yongeraho ko imisozi myinshi y’akarere abereye umuyobozi bigaragara ko ikeneye ibiti koko.

Umuturage wo mu murenge wa Kirehe mu karere ka Kirehe waganiriye na The New Times witwa Claver Ntawukuriryayo avuga ko gahunda yo gutera ibiti ari gahunda ifite akamaro kanini. Ntawukuriryayo agira ati: « Dukeneye ubufatanye bwa twese nk’abatuye mu murenge wacu muri gahunda yo gutera ibiti kuko byagaragaye ko ibiti biterwa ariko kubyitaho ntibigende, niyo mpamvu noneho ibiti tuzatera bikwiye kwitabwaho nyuma yo guterwa kugira ngo bikure. »

Minisiteri y’amashyamba n’umutungo kamere ivuga ko mu ishyirwamubikorwa by’iyi gahunda yo gutera ibiti miliyoni 67 izakorana cyane n’urwego rw’igihugu rw’inkeragutabara.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bidukikije ryagaragaje ko u Rwanda rwari ku mwanya wa gatanu mu gutera ibiti byinshi ku isi mu mwaka wa 2007 aho rwateye ibiti bigera kuli miliyoni 50. U Rwanda rukaba rwaraje icyo gihe ku mwanya wa gatatu muri Afurika nyuma ya Etiyopiya na Kenya.

Inkuru dukesha The New Times

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibiti rwose bikwiye guterwa ariko hibandwa kuri:-Agroforestry,
 Arko tutibagiwe gutera kubigo no kumihanda kuko hari ibigo bidafite ibiti bihagije numva hakwiye ibiti byiza by’imitako byo mubusitani kugirango harusheho gusa neza.
uduce tw’imigi hagaterwa Urban forestry trees

MUTABARUKA Cleophas yanditse ku itariki ya: 24-10-2017  →  Musubize

Xvlyufhj Jaktusje uggs on sale Pmygagmo Jcgzx http://www.australia-shoes-shop.com/
Yjuqvb Agbiugve ugg boots on sale Kvpgplid Jfcaegua http://www.genuineshoesoutlet.com/

yanditse ku itariki ya: 3-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka