U Rwanda ruri gushaka uburyo inyungu iva mu mutungo kamere utakongera kurupfira ubusa

U Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, biri kwiga uburyo byajya bibyaza umusaruro umutungo kamere w’ibimera, aho kugira ngo ibihugu byateye imbere ku isi abe ari byo biwutwarira ubuntu nibirangiza biwugurishe ku giciro cyo hejuru.

Uretse kuba ubwiza nyaburaga ku bukerarugendo, ibimera byo ku isi bishobora gukoreshwamo n’ibindi bicuruzwa byagirira abanyagihugu akamaro. Ariko usanga byinshi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bititabira kuwukoresha ahubwo ugasanga byungura ibihugu bikomeye.

Ni muri urwo rwego ibihugu byatekereje gushyiraho amasezerano azajya abifasha kubyaza umusaruro uwo mutungo kamere w’amashyamba, mu masezerano yasinyiwe mu Buyapani akitwa “Nagoya Protocol”.

Mu Rwanda naho icyo kibazo kiracyahari ariko rukaba ruri mu nzira yo gushaka uko cyakemuka nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, nk’uko bitangazwa na Dr Rose Mukankomeje, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA).

Abayobozi batandukanye bo muri COMIFAC bahuriye mu nama itegura uburyo ibihugu byo muri uyu muryango byagira inyungu ku mutungo kamere.
Abayobozi batandukanye bo muri COMIFAC bahuriye mu nama itegura uburyo ibihugu byo muri uyu muryango byagira inyungu ku mutungo kamere.

Avuga ko u Rwanda rwihuje n’ibindi bihugu 10 byo ku mugabane w’Afurika bihuriye mu muryango w’Afurika yo hagati usinzwe kurengera amashyamba (COMIFAC), kugira ngo binoze uburyo byatangira kurengera uwo mutungo kamere ariko ukagirira n’abaturage akamaro.

Agira ati “Nkatwe ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ni ngombwa ko tumenya uwo mutungo uko uteye tukamenya uko tuwandikisha kugira ngo abandi batawutwara”.

Yakomeje agira ati “Ubu ushobora kugenda ugasanga nk’umuti witwa Kinini (Quennine), Vitamine C, kenshi iba iturutse mu byatsi bimera. Aya masezerano rero aje gufasha ibihugu byacu kugira ngo tumenye umutungo wacu, abateye imbere bo kubitwara nibarangiza babitugurishe.”

U Rwanda niruramuka rutangiye gushyira mu bikorwa aya masezerano bizafasha gutangira kuwubyaza umusaruro ariko n’abaturage cyane cyane abakora imiti ya gakondo bashobore gukora amoko menshi y’imiti.

I Kigali hateraniye inama y’iminsi ibiri kuva ku wa mbere tariki 16-17/03/2015 igamije kongerera ubushobozi abayitabiriye mu bijyanye n’Amasezerano Mpuzamahanga ya Nagoya ajyanye no guhabwa uburenganzira no kugabana inyungu zivanwa mu Mutungo Ndangasano (Genetic Resources); hagamijwe kwihutisha ishyirwamubikorwa ry’ayo masezerano mu bihugu bigize iyi komisiyo.

Abitabiriye iyi nama ni abahagarariye ibihugu 10 bihuriye muri COMIFAC biga uburyo batangira umushinga wo guteza imbere umutungo kamere.
Abitabiriye iyi nama ni abahagarariye ibihugu 10 bihuriye muri COMIFAC biga uburyo batangira umushinga wo guteza imbere umutungo kamere.

Chouaibou Nchoutpouen, ushinzwe urusobe rw’ibinyabuzima muri COMIFAC, yatangaje ko hazanatangizwa umushinga wo gufasha ibihugu byo muri uyu muryango kurengera no kubyaza umusaruro w’umutungo kamere.

Uwo mushinga uzafasha mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nagoya, aho abantu bose cyangwa ibihugu bikoresha umutungo kamere w’ikindi gihugu bagomba gusangira inyungu ivuyemo n’abaturage.

Amasezerano ya Nagoya yemejwe tariki 29/10/2010, u Rwanda rwayashyizeho umukono mu kwezi kwa 3/2012 ariko aya masezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku bihugu byose byayasinye mu kwezi kwa 10/2014.

Mu rwego rwo gutegura ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ya Nagoya mu Rwanda, Iteka rya Minisitiri rigena ibijyanye no gushyira aya masezerano mu bikorwa ryateguwe na REMA ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa; rikaba rikiri kwigwaho mbere y’uko ryemezwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ahubwo abashinzwe ubuhinzi bakerewe kubikurikirana kuko usanga abahinzi tuhahombera rwose

bosco yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

ni byiza ubundi aho isi igeze ngakintu na kimwe kiba kigomba gupfa ubusa

ngabirano yanditse ku itariki ya: 16-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka