Nyamagabe: Akarere gafite ingamba zo gufata neza amashyamba no kuyabyaza umusaruro

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko bufite ingamba zo kurushaho gufata neza amashyamba no kuyabyaza umusaruro ngo akomeze kwinjiriza abaturage ndetse n’akarere, asarurwa mu buryo buboneye kandi ibiyakomokaho bikagurishwa mu buryo bufite umurongo.

Immaculée Mukarwego Umuhoza, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, avuga ko kugeza ubu 27% by’umutungo akarere kinjiza (own revenues) uturuka mu mashyamba kandi ngo ntibarabasha kuyinjiza yose uko bikwiye.

Mukarwego, Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n'iterambere.
Mukarwego, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere.

Avuga ko hagiye guhurizwa hamwe abakora umwuga wo gusarura amashyamba bakagurisha ibikomoka ku biti hagashyirwaho amaguriro (selling Points) azwi byibura atatu muri buri murenge, bityo bakabasha kubigenzura n’amafaranga akinjira uko bikwiye hatabayeho gukwepa imisoro.

Kugeza ubu hatangiye gukoreshwa amakoperative mu gusarura amashyamba no gutwika amakara mu buryo bugezweho mu mirenge yegereye pariki y’igihugu ya Nyungwe, kugira ngo banatange umusanzu mu gukumira iyangizwa rya pariki y’igihugu ya Nyungwe ndetse n’amashyamba muri rusange.

Uretse gushaka kwinjiza amafaranga aturuka mu mashyamba uko bikwiye, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere akomeza avuga ko banafite gahunda zo kongera amashyamba no kuyafata neza aho bazakangurira abaturage uburyo bwo kuyasarura neza.

Mu karere ka Nyamagabe ngo hagiye kujya hakoreshwa amakoperative mu gutera amashyamba akagirana n’akarere amasezerabo yo kuyakurikirana byibura imyaka ibiri hagamijwe ko ibiti bitewe byitabwaho byose bigakura.

Akarere ka Nyamagabe ni kamwe mu turere dufite amashyamba menshi ku buryo usanga abaturage baho banasobanukiwe agaciro kayo kuko atunze benshi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka