Mu Rwanda hagiye guterwa ishyamba ry’icyitegererezo

Akarere k’Amajyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Rwanda kagizwe n’uturere dutandatu tw’u Rwanda kagiye kubakwamo ishyamba ry’icyitegererezo (Foret Model), mu rwego rwo gufasha kwihutisha iterambere no gushyiraho uburyo burambye bwo gucunga amashyamba.

Utwo turere aritwo Nyabihu, Musanze, Burera, Rubavu, Rutsiro na Ngororero iryo shyamba rizaba rigizwe n’urusobe rw’ibidukikije bifite uruhare mu buzima bw’abantu, nk’uko umuyobozi ufite amashyamba munshingano ze muri Minisiteri y’Umutungo kamere Dismas Bakundukize yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 15/11/2013.

Ishyamba ry'ikitegererezo nk'iri riba rigizwe n'urusobe rw'ibinyabuzima bibamo kandi rugafasha ku kurinda imihanidagurikire y'ikirere.
Ishyamba ry’ikitegererezo nk’iri riba rigizwe n’urusobe rw’ibinyabuzima bibamo kandi rugafasha ku kurinda imihanidagurikire y’ikirere.

Bakundukize yabitangarije inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Ngororero aho yasabye ko buri rwego rwakwbona muriuyu mushinga kuko uzagirira akamaro abAbanyarwanda.

Madamu Mukaminani Angele, umuyobozi w’agateganyo wa Foret Modele mu Rwanda, yavuze ko ikibazo cy’ubukungu n’imibereho myiza kizabonerwa umuti igihe buri muntu azaba yamaze kwiyumvisha uruhare rwe mukwita kubidukikije.

Mugihe urugaga rwa foret model ku rwego rw’Isi ubu rufite icyicaro muri Canada, rusaba ko ishyamba ry’icyitegererezo riba riri ku buso butari munsi ya hegitari ibihumbi 50, ubu mu Rwanda rizubakwa kuburenga hegitari ibihumbi 300.

Abafatanyabikorwa biteguye kubaka ishyamba ry'ikitegererezo.
Abafatanyabikorwa biteguye kubaka ishyamba ry’ikitegererezo.

Urugaga rw’Uruherekana rw’amashyamba y’icyitegererezo muri Afurika (Réseau Africain des Forets Modėles-RAFM) rufite icyicaro muri Cameroun ari nacyo gihugu cyatangije iyo gahunda ku mugabane wa Afurika muri 2005.

Ubu ibindi bihugu nka Maroc, Tuniziya, Algerie, Congo Kinshasa, Centre Afrique n’u Rwanda byaratangiye iyi gahunda, aho babifashwa mo n’inararibonye zituruka mubihugu foret Modele yateye imbere.

Abayobozi b’akarere ka Ngororero hamwe n’abafatanyabikorwa bako batandukanye bavuga ko bishimiye iyo gahunda bakaba biteguye kuyishyira mubikorwa.

Igitekerezo cyo kubaka ishyamba ry’icyitegererezo cyakiye muri Canada mu 1990, bimaze kugaragara ko abantu b’imyuga inyuranye nk’abubatsi, abavumvu, abahinzi, abasoroma imbuto, ababaji, abavuzi gakondo n’abacukura amabuye y’agaciro babangamira ibidukikije.

Inyandiko igaragaza uburyo iri shyamba rizaba riri ku buso bwa hegitari ibihimbi 300 rizaba riteye.
Inyandiko igaragaza uburyo iri shyamba rizaba riri ku buso bwa hegitari ibihimbi 300 rizaba riteye.

Byabaye ngombwa ko izi nzego zose zihuzwa kugira ngo ikibazo cyo kubungabunga amashyamba cyumvikane kandi buri wese abone inyungu ze. Mu 1992 inama mpuzamahanaga ku bidukikije yabereye i Rio de Janeiro muri Bresil yashimangiye igitekerezo cyo kurema amashyamba y’icyitegererezo.

Mu Rwanda politiki yo kubungabunga ibidukikje harimo amashyamba imaze gushinga imizi. Iki gitekerezo cy’amashyamba y’icyitegererezo u Rwanda rwahise rugishyigikira ku ikubitiro.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka