Minisitiri Kamanzi arasaba Abanyagicumbi gutera ibiti birwanya isuri

Minisitiri w’umutungo kamere Kamanzi Stanislas tariki ya 09/08/2013yagiriye urugendo mu Karere ka Gicumbi, asura bimwe mu bikorwa byo kurwanya isuri by’umwihariko mu mirima y’abaturage akaba yarabasabye kurushaho gutera ibiti birwanya isuri.

Minisitiri yasabye ubuyobozi gukomeza gushishikariza abaturage kubifata neza no kurushaho gutera ibindi biti by’umwihariko ibyitwa alnus.

Yagize ati “Mugomba kwihatira gutera ibiti birwanya isuri birimo gereveriya , caliandra, na alnus ndetse n’ibindi.”

Yasuye Umurenge wa Manyagiro n’Umurenge wa Cyumba aho yagaragarijwe hegitare zigera ku 154 z’amaterasi y’indinganire ateweho ibiti birwanya isuri birimo gereveriya , caliandra, na alnus n’ibindi .

Ubu buso bwose bukaba bwarateweho ibi biti ku nkunga y’umushinga nterankunga witwa HELPAGE ukorera mu karere ka Gicumbi.

Mu murenge wa Cyumba n’umurenge wa Rubaya na ho hatewe ibiti bivangwa n’imyaka aho ibiti bigera 225733 bikiri muri pipiniyeri. Bizaterwa ku buso bungana na hectare 229 mu mirenge ya Mukarange na Cyumba ku nkunga y’imishinga PAREF na HELPAGE Rwanda.

Aha yerekwaga ibiti bivangwa n'imyaka.
Aha yerekwaga ibiti bivangwa n’imyaka.

Nk’uko byagaragajwe na Nshimiyimana Alexis ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Manyagiro ibi biti bikaba byaratewe mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa kane 2013.

Ati “Akarusho ni uko mu rwego rwo kubyitaho hashyizweho komite ku midugudu yo kubibungabunga kugirango bitangizwa.”

Uretse no kuba ibi biti birwanya isuri abaturage bakaba babona ko bibafasha kubona imishingiro y’ibishimbo. Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bukaba bwaramugaragarije ko gahunda yo gutera ibiti igikomeza ko itararangira.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka