“Kudasarura ishyamba rya Buffer Zone byari igihombo ku Rwanda” - Minisitiri Kamanzi

Minisitiri w’umutungo kamere, Sitanslas Kamanzi avuga ko kuba umukandara w’ishyamba utandukanya pariki y’igihugu ya Nyungwe n’abaturage hagamijwe kubungabunga ubusugire bwayo utasarurwaga byari igihombo gikomeye ku Rwanda.

Ibi yabitangaje mu cyumweru gishize ubwo yasuraga imirimo yo gusarura iri shyamba no kuribyaza umusaruro byahawe ikigo kitwa New Forest Company mu gihe kingana n’imyaka 49, ariko kikaba kigomba kongera gutera agace kimaze gusarura.

Minisitiri Kamanzi asobanurirwa ibizakorerwa muri iri shyamba.
Minisitiri Kamanzi asobanurirwa ibizakorerwa muri iri shyamba.

Minisitiri Kamanzi yavuze ko kuba igihugu cyari gifite umutungo wabyazwa amafaranga ariko ntibikorwe byari igihombo.

Yogeyeho ko uko ishyamba rikura rigasaza byari kuzaba ngombwa ko Leta itanga andi mafaranga yo kongera gutera, ariko ngo uyu mushinga wo kurisarura ukaba azakemura ibi bibazo bibiri.

Ati: “Kuba ufite umutungo ufite agaciro mu mafaranga ariko ukaba uri aho ngaho ni igihombo gikomeye cyane. Ikindi gihombo kirajyana na biriya ko uyu mukandara washyiriweho kugira ngo urinde ishyamba rya Nyungwe uko rigenda rikura rirasaza rikavaho byasaba ko leta izashaka indi ngengo y’imari yo kongera kuritera.

Ahazubakwa inganda zitunganya amapoto n'amakara hari gusizwa.\
Ahazubakwa inganda zitunganya amapoto n’amakara hari gusizwa.\

Uko abashoramari basarura niko bazongera kujya batera kandi niko icyari kigamijwe cyo kurinda ishyamba kizagerwaho ku buryo burambye. Urumva rero kuba bitashobokaga byari igihombo ariko ibi biradufasha kubikemura.”

Minisitiri Kamanzi kandi yatangaje ko ibikoresho binyuranye iki kigo New Forest Company kizajya gikora mu biti kizaba cyasaruye muri iri shyamba bizaba bibasha guhangana ku isoko ryo mu Rwanda, bivuga ko bizaba bihendutse kurusha ibyatumizwaga mu mahanga, ngo kuko atari uko bimeze ba Nyiri umushinga nta nyungu baba bafite yo gushora imari yabo muri ibi bikorwa.

Ibi kandi bishimangirwa na Dave Hardy, umuyobozi mukuru wa New Forest Company mu Rwanda no muri Uganda, uvuga ko ibiciro byabo bizaba bibasha guhangana ku isoko ugereranije n’ibizaba byaturutse hanze byinjira mu gihugu, cyane ko bo nta rugendo runini bazaba bakoze babizana.

Ati “Ibiciro bizaba bibasha guhangana ku isoko rya hano, ni ukuvuga ko bigomba kuba biri hasi ugereranyije n’iby’ibyaturutse mu mahanga. Hari urugendo runini rwo kubizana tuzaba twakuyeho, ibyo ni ingirakamaro cyane.”

Iki kigo cyahawe isoko ryo gusarura iri shyamba mu gihe kingana n’imyaka 49 kizakora ibikoresho binyuranye bikorwa mu biti byifashishwa mu buzima bwa buri munsi nk’imbaho, amakara ya kijyambere, ndetse n’amapoto y’amashanyarazi, uyu mwaka wa 2013 ukazashira byaratangiye kuboneka.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka