Ikibazo cy’inkwi gikeneye umuti uhamye mu Karere ka Gicumbi

Uruganda rutunganya icyayi rwa Mulindi, ruherereye ahitwa ku Mulindi wa Byumba mu karere ka Gicumbi, rukenera inkwi nyinshi kugira ngo rushobore gutunganya imirimo yarwo, rutuma aka karere kaza mu turere dukunda guhura n’ikibazo k’inkwi.

Mu kumisha icyayi toni imwe y’icyayi ikenera inkwi zingana n’amasiteri ari hagati y’atatu n’ane n’igice, bitewe n’ubuhehere icyayi cyavanye mu murima. Uru ruganda rwo rugashobora kwakira izirenga toni 30 munsi, nk’uko bitangazwa n’umwe mu bakozi bahakora.

Avuga ko ibyo bituma ku munsi uruganda rukenera inkwi zingana n’amasiteri ari hafi y’i 105, igiciro k’isiteri imwe kigura amafaranga 10.800. yongeraho kando ko hari n’igihe icyayi kiba cyinshi ku buryo bashobora kwakira toni 90 ku munsi.

Ibi bisaba inkwi nyinshi cyane buri munsi ku buryo aka Karere gashobora kugira ibibazo by’amashyamba mu minsi iri imbrere niba nta gikozwe, nk’uko yakomeje abitangaza.

Umuvuduko w’ikoreshwa ry’inkwi muri aka Karere urenze cyane umuvuduko w’iterwa ry’amashyamba n’imikurire yayo muri rusange. Ikindi ni uko bamwe mu bacuruza izi nkwi bashobora kujya badukira n’ibiti bidakuze kugira ngo bakomeze babone ibyo bagemurira uru ruganda.

Itemwa ry’amashyamba ni ikibazo gikomeye aho usanga umubare w’ibiti bitemwa ukomeza kuba munini ugereranyije n’umubare w’ibiti biba bigeze mu gihe cyo gusarurwa.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka