Igihembwe cyo gutera ibiti kirasiga hegitare hafi 8000 zitewe

Minisiteri y’Umutungo Kamere n’Ibidukikije iratangaza ko igihembwe cyo gutera ibiti kizatangira mu mpera z’uku kwezi kizasiga hegitare ibihumbi 7 na 818 zitewe ibiti.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abantu batandukanye ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2015.

Minisitiri w'Umutungo Kamere, Vincent Biruta, yatangaje ko umuganda usoza Ugushyingo 2015 uzaba ari uwo gutera ibiti.
Minisitiri w’Umutungo Kamere, Vincent Biruta, yatangaje ko umuganda usoza Ugushyingo 2015 uzaba ari uwo gutera ibiti.

Iki gihembwe cy’ihinga gifite insangamatsiko igira iti “Imikoreshereze myiza y’ingufu zitangiza ibidukikije mu rwego rwo kubungabunga amashyamba” kizatangirizwa mu Karere ka Gatsibo mu muganda ngarukakwezi uzaba kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2015.

Uyu muganda uzitabirwa kandi n’abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bari mu nteko rusange hano mu Rwanda biteganyijwe ko hazaterwa ibiti ku buso bwa hegitare 100.

Minisitiri Biruta avuga ko muri iki gihembwe hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo gukangurira abaturage gukoresha izindi ngufu zitari inkwi n’amakara nka biyogazi n’ingufu ziva ku mirasire y’izuba.

Biteganyijwe ko hazaterwa amashyamba ku buso bwa hegitare ibihumbi 7 na 818 ziziyongera kuri hegitare ibihumbi 49 zisanzwe z’amashyamba.

Hateguwe kandi ingemwe z’ibiti miliyoni 30 zizaterwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2015-2016 kimwe n’ibihumbi 40 by’ingenwe z’imbuto zizaterwa mu turere twa Kamonyi, Ngoma ndetse na Nyagatare; nk’uko Minisitiri Biruta yakomeje abitangaza.

Igihugu cyiyemeje kugera ku buso bwa 30% bw’amashyamba muri 2020 icyakora uyu muhigo cyenda kuwesa kuko ubu kiri ku kigereranyo cya 29.3%.

NSHIMIYIMANA Leonard}

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka