Gakenke: Abaturage barasaba ko bakomorerwa gutema ibiti

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’akarere bufashe icyemezo cyo guhagarika itemwa ry’amashyamba, abaturage barasaba ko bakomorerwa kuko ayo mashyamba abaha amafaranga bakeneye mu gukemura ibibazo bitandukanye.

Icyemezo cyo guhagarika abaturage gutema amashyamba cyafashwe n’ubuyobozi mu kwezi kwa Mutarama 2013 kubera ko byagaragaraga ko hari amashyamba arimo kwangizwa mu mirenge ya Gashenyi, Karambo, Nemba na Kivuruga.

Abaturage bitwaje ko hanyuzwa amapoto y’umuriro w’amashanyarazi badukira amashyamba baratema.

Umukozi ushinzwe amashyamba mu Karere, Kanyetariki Evariste, avuga ko akarere kazasumura icyo kibazo vuba ariko hagomba kwitabwaho ko metero 15 z’umuhanda ridasarurwe igihe cyose hatatewe ibiti bindi bisimbura bikaba bimaze imyaka itatu.

Mu nama n’abakozi bashinzwe amashyamba n’abagoronome kuri uyu wa gatanu tariki 08/02/2013, Kanyetariki yasabye abo bakozi bo mu mirenge kongera imbaraga mu gukurikirana bakamenya abaturage batema amashyamba mu buryo butemewe.

Abitabiriye inama ku micungire y'amashyamba. (Photo: N. Leonard)
Abitabiriye inama ku micungire y’amashyamba. (Photo: N. Leonard)

Ngo hari gahunda yo gushyiraho amakoperative atwika amakara ku buryo bwa kijyambere mu mirenge yose, abakozi bashinzwe amashyamba mu mirenge bakanguriwe kuyaba hafi agakomera kuko azatuma amashyamba abungwabungwa.

Aya makoperative yatangiye gukora mu mirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Gakenke nyuma yo guhugurwa no guterwa inkunga n’imishinga nka IFDC na Care international.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka