Ba rutwitsi bamaze kwibasira hegitari 45 z’amashyamba

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bwahagurukiye ikibazo cya ba rutwitsi bamaze kwangiza ubuso bw’amashyamba bwa hetari 45, bugakangurira abaturage kuba maso.

Ubuyobozi bwatangiye ibikorwa byo gukangurira abaturage kwamagana no gutanga amakuru ya barutwitsi bibasira ibidukikije, nk’uko umuyobozi w’aka karere Muzungu Gerald yabitangarije Kigali Today.

Abenshi ngo baba bagamije ko hamera ubwatsi bwiza mu gihe imvura iguye.
Abenshi ngo baba bagamije ko hamera ubwatsi bwiza mu gihe imvura iguye.

Yagize ati “Hari abaturage batwika ibyatsi hafi y’imirima yabo kubera izuba ukabacika, habaye n’impamvu z’abashumba bitwikira ijoro bagatwika bashaka ko imvura ningwa babona ubwatsi bw’inka abandi ni abashoferi banywa itabi bakajugunya isigara munsi y’umuhanda hagafatwa, ntitwabashije kugira n’umwe dufata.”

Avuga ko imirenge yibasiwe ari iyegereye uruzi rw’akagera ahaboneka abashumba benshi nka Gahara, Kigarama, Musaza, Nyamugari,Mpanga na Mahama.

Avuga kandi ko babonye bitangiye gufata indi ntera ubuyobozi kuva ku karere kugera ku midugudu begera abaturage babakangurira kwamagana buri wese wangiza ibidukikije atwika amashyamba.

Mu batungwa agatoki n'abashoferi barimo bitewe n'itabi bajugunya munsi y'umuhanda batarijimije.
Mu batungwa agatoki n’abashoferi barimo bitewe n’itabi bajugunya munsi y’umuhanda batarijimije.

Ati “Twabonye bitangiye gufata indi ntera hamaze gutwikwa hegitari 45 ariko nyuma y’uko twegereye abaturage tukabakangurira ububi bwo gutwika amashyamba no kwamagana ababikora byarahagaze.”

Asaba abaturage kurwanya uwariwe wese ugambirira gutwika amashyamba kuko bigira ingaruka y’iyangirika ry’bidukikije kuko ikirere kigenda cyangirika bitewe n’ingaruka zirimo no gutwika amashyamba.

Intara y’Iburasirazuba ikomeje kuranwa n’ibibazo byo gutwika amashyamba cyane cyane mu turere twa Ngoma, Kirehe na Kayonza iza ku mwanya wa mbere.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka