Igiciro cyo gusura Ingagi mu Birunga cyikubye kabiri

Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2017, igiciro cyo gusura Ingagi mu Birunga kikubye kabiri, aho cyavuye ku madolari 750 kigashyirwa ku madolari 1500 y’Amerika ku muntu umwe.

Igiciro cyo gusura Ingagi cyavuye ku madolari 750 kigera ku 1500
Igiciro cyo gusura Ingagi cyavuye ku madolari 750 kigera ku 1500

Byasohotse mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB kuri uyu wa Gatandatu, kivuga ibi biciro bihita bitangira gushyirwa mu bikorwa ku bifuza gusura Ingagi, ariko bitareba abakerarugendo bari baramaze kwishyura amatike yo gusura ingagi mbere y’isohoka y’iri tangazo.

Muri iri tangazo kandi RDB yavuze ko uzajya asura Umuryango wose w’Ingangi azajya yishyura Amadolali ya Amerika 15, 000 agahabwa n’umuherekeza.

Ryanavuze kandi ko abazajya basura izindi parike zirimo Nyungwe n’Akagera nibura mu gihe cy’iminsi itatu mu byo basura hakabamo n’ingagi, bazajya bagabanyirizwa 30%.

Ikindi kandi kiri muri iri tangazo ngo ni uko abantu bazajya baba baje mu nama mu Rwanda bagasura ingagi mbere cyangwa nyuma yayo, bazajya bagabanyirizwa kugera kuri 15%.

RDB yatangaje ko uku kwiyongera kw’igiciro cyo gusura ingagi kuzatuma isaranganywa ry’umusaruro ku baturiye pariki y’Ibirunga rirushaho kugenda neza,kuko 5% by’umusaruro uturuka muri parike byagenerwaga guteza imbere abayituriye biziyongera bigere ku 10%, ndetse binafashe mu gushyigikira uburyo kubungabunga Parike.

Mu myaka 12 ishize, imishinga isaga 400 yo gufasha abaturiye pariki yashyizwe mu bikorwa, irimo amavuriro, amashuri, ibikorwa by’ubucuruzi, n’ijyanye no gutanga amazi meza mu baturage.

Clare Akamanzi uyobora RDB, yavuze ko iyo mishinga yateje imbere abantu batuye hafi ya za pariki ku buryo bushimishije.

Ati “ Twazamuye igiciro kugira ngo bifashe imishinga yo kuhabungabunga. Turashaka kandi gukora ku buryo imiryango ituye hafi ya pariki yabona umugabane munini w’ibyinjizwa n’ubukerarugendo. kugira ngo byunganire imishinga y’iterambere ariko binazamure ubukungu bwabo.”

Gusura ingagi zo mu birunga bifatwa nk’umwihariko kuko ingagi zo mu birunga zisigaye ku isi ni nke, kuko habarurwa izigera kuri 880 gusa, u Rwanda rukaba rufite 62% ya zo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka