Abagize urugaga rw’abanyamwuga mu bidukikije biyemeje gukumira abakorera mu Kajagari

Urugaga rw’abanyamwuga bakora inyigo mu bijyanye n’ibidukikije (RAPEP), rwiyemeje kuvugurura imikorere yarwo kuko ngo abarugize bakoraga mu buryo budafututse.

Nkuranga Egide watorewe kuyobora RAPEP avuga ko uru rugaga rugiye kuvugurura imikorere bakava mu kajagari
Nkuranga Egide watorewe kuyobora RAPEP avuga ko uru rugaga rugiye kuvugurura imikorere bakava mu kajagari

Byavugiwe mu gikorwa cyo gutangiza iki kigo ku mugaragaro no gutora inzego z’ubuyobozi zacyo cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, kikaba cyarayobowe na Minisitiri w’umutungo kamere, Dr Vincent Biruta.

RAPEP yashyizweho n’itegeko No 36/2016 ryo ku wa 8 Nzeri 2016, risohoka mu igazeti ya Leta yo ku 26 Nzeri 2016.

Uwatorewe kuyobora uru rugaga, Egide Nkuranga, yavuze ko ibyihutirwa bagiye gukora ari ukuvugurura imikorere yarwo kugira ngo inozwe.

Yagize ati “Icya mbere tugiye gukora ni ukunoza imikorere y’urugaga kuko hari abantu bakoraga mu buryo budafututse.

Tugiye kureba uko imishinga ku bidukikije ikorwa, uko igenzura rikorwa bitewe n’ireme ry’umushinga, bityo dukumire abantu babikoraga bataranabyigiye bigatuma hari imishinga yakorwaga mu buryo budahwitse”.

Akomeza avuga ko abazakora ibinyuranye n’itegeko rigenga uru rugaga, bashobora kuzabihanirwa cyane ko rufite n’urwego ngenzuramikorere.

Abanyamuryango b'uru rugaga rw'abanyamwuga mu bidukikije baganirizwa ku mikorere myiza y'urugaga
Abanyamuryango b’uru rugaga rw’abanyamwuga mu bidukikije baganirizwa ku mikorere myiza y’urugaga

Remy Norbert Duhuze, Umuyobozi w’ishami ryo kubahiriza amategeko no kugenzura iyangirika ry’ibidukikije mu Kigo cy’igihugu cy’ibidukikije (REMA), avuga ko uru rugaga ruje rukenewe.

Ati “Uru rugaga rwari ngombwa ahubwo rwari rwaratinze kuko inyigo z’isuzumangaruka ku bidukikije zisaba ubuhanga n’ubunyamwuga. Hari abari basanzwe babikora ariko biba byiza iyo bishyize hamwe, bakishyiriraho amategeko ngenzuramikorere, bakanabona uko basangira ibitekerezo, bungurana ubwenge”.

Minisitiri Biruta, yijeje abatowe kubashyigikira kugira ngo babashe kuzuzuza inshingano zabo bityo umwuga wabo uhabwe agaciro.

Yagize ati “Imirimo mushinzwe ntimuzayikora mwenyine, turahari kugira ngo tubashyigikire mu buryo butandukanye. Turashaka ko muzajya mutwegera tukajya inama bikazatuma umwuga wanyu umenyekana ndetse ukagira agaciro”.

Akomeza avuga ko iyo umushinga wizwe neza ugashyirwa ahabugenewe ku buryo utabangamira ibidukikije, wungura nyirawo, ukungura uwawukoze ndetse n’igihugu muri rusange.

Komite nyobozi ya RAPEP iri kumwe na Minisitiri biruta mu ifoto y'Urwibutso
Komite nyobozi ya RAPEP iri kumwe na Minisitiri biruta mu ifoto y’Urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uru rugaga rw’abanyamwuga mubijyanye no kurengera ibidukikije n’ingenzi cyane,nge ndi kwiga ibijyanye no kurwanya ibiza(Emergency and Disaster managment)nzi neza abaturage twebwe twirengagiza ingaruka mbi zo gukoresha ibidukikije nabi tutitaye ko ingaruka mbi zikomoka kuribyo bikorwa aritwe bigiraho ingaruka,niyompamvu uru rugaga rwafata umwanya uhagije mubushakashatsi bwi cyakorwa kugirango ibyo abaturage bakenera babibone ariko batangije ibidukikije,kdi natwe umusanzu mukujyira inama abo duhura nabo mukubungabunga ibidukikije tuzawukomeza.
MURAKOZE.

NDAYAMBAJE Theogene yanditse ku itariki ya: 13-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka