Abadahuza amazina ari ku ndangamuntu n’ari ku mpamyabumenyi baragirwa inama yo kubikosoza
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi(NESA) giherutse gusaba abanyeshuri bose barangije amashuri yisumbuye mu mwaka 2022/2023 bafite ibibazo byo kudahura kw’imyirondoro bakoresheje mu gukora ibizamini hamwe n’iri ku ndangamuntu, ko babikosoza.
![Umwe mu barangije ayisumbuye aherutse kugana ku biro bya Kigali Today agaragaza ko yahuye n'ikibazo cy'amazina ye yo mu ndangamuntu adahura n'ayasohotse ku rupapuro rw'amanota Umwe mu barangije ayisumbuye aherutse kugana ku biro bya Kigali Today agaragaza ko yahuye n'ikibazo cy'amazina ye yo mu ndangamuntu adahura n'ayasohotse ku rupapuro rw'amanota](IMG/jpg/gukosoza.jpg)
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, mu kiganiro yatanze ubwo hasohokaga amanota y’abarangije amashuri yisumbuye, yavuze ko iki kibazo gikunze kubaho kandi ko giteza abantu kubura amahirwe abagenerwa.
Irere yagize ati "Dusigaye twifashisha cyane ikoranabuhanga, aho habaho guhererekanya amakuru, iyo basanze bidasa biteza ikibazo, usibye n’ibyo abateganya kujya kwiga hanze no muri Kaminuza zacu, iyo amazina adasa biteza ikibazo."
Irere asaba abanyeshuri bose bitegura kuzakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, gushaka indangamuntu hakiri kare, kandi mu kwiyandikisha bakabihuza neza n’amazina ari ku ndangamuntu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|