Bugesera FC irwana no kutamanuka itsinze Police FC (Amafoto)

Ikipe ya Bugesera FC irwana no kutamanuka yatsinze Police FC ibitego 2-1, biyongerera amahirwe yo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ni umukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, ubera kuri Kigali Pelè Stadium.

Habanje gufatwa umunota wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994
Habanje gufatwa umunota wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994

Ni umukino wari ufite icyo uvuze by’ umwihariko ku ikipe ya Bugesera FC iri kurwana no kutamanuka, Police FC na yo yari imaze iminsi ititwara neza kuva igice cya kabiri cya Shampiyona cyatangira kuko imaze gutsinda imikino ibiri kuva mu kwezi kwa mbere, bivuze ngo amakipe yose yari akeneye amanota atatu.

Mu gice cya mbere, ikipe ya Police FC yihariye iminota icumi ya mbere kuko bahererekanyaga umupira neza gusa imbere y’izamu bikanga kubera ko ba myugariro ba Bugesera FC barimo Nshimirimana David na Faustin bari bahagaze neza.

Ku munota wa 20, ikipe ya Bugesera FC yaje kwinjira mu mukino binyuze ku bakinnyi bayo bakinaga hagati mu kibuga barimo Kaneza ndetse na Pacifique.

Ikipe ya Police FC yabanje mu kibuga
Ikipe ya Police FC yabanje mu kibuga

Ibi byatumye ikipe ya Bugesera itangira gukina umupira kuko ku munota wa 23 Kapiteni wa Bugesera FC Vincent Adams yahaye umupira Ani Elijah acenga Rurangwa Mossi, asigaranye n’umuzamu wa Police umupira awutera hanze y’izamu ku mahirwe ya mbere iyi kipe yo mu Burasirazuba yari ibonye.

Ku munota wa 46 , umusifuzi Ngabonziza Jean Paul ubwo yari yongejeho iminota itatu, Kaneza Augustin yacomekeye umupira mwiza Ani Elijah aramusiga maze umukinnyi wa Police FC, Nkubana Marc amutegera mu rubuga rw’amahina, maze Umusifuzi Jean Paul atanga Penaliti Ani Elijah ayitsinda neza. Bugesera FC yakomeje kuyobora umukino ndetse n’igice cya mbere kirangira gutyo Bugesera iyoboye n’igitego 1-0.

Ani Elijah watsindiye Bugesera igitego cya mbere
Ani Elijah watsindiye Bugesera igitego cya mbere

Mu gice cya Kabiri, umutoza wa Police yakuyemo Ally Kwitonda ashyiramo Nsabimana Eric (Zidane) gusa kuri Bugesera FC nta mpinduka Harngingo iyakoze.

Ani Elijah yatsinze igitego cya 15 muri shampiyona akomeza kuyobora abandi ba rutahizamu
Ani Elijah yatsinze igitego cya 15 muri shampiyona akomeza kuyobora abandi ba rutahizamu

Ku munota 68 , abakinnyi ba Police FC bahererekanyije neza umupira kuva hagati mu kibuga, uguhererekanya kwiza kwari kuyobowe na Muhadjiri Hakizimana wahaye umupira Niyonsaba Eric waje asimbuye Chukuma Odille maze awuhindura neza usanga Dominique Savio ahagaze neza , atsinda igitego cya Police FC mu buryo bworoshye, amakipe ahita anganya 1-1.

Iki gitego cyahise gishyira ku gitutu ku ikipe ya Bugesera yari yamaze kwiringira instinzi ku buryo byashobokaga ko yari guhita iva mu murongo w’amakipe amanuka.

Bugesera FC yahise yataka, umutoza Haringingo Francis atangira gukora impinduka mu bakinnyi, akuramo Vincent Adams ashyiramo Djarudi Singirankaba.

Ibi byahise bituma ikipe ya Bugesera ifungura mu kibuga ndetse n’impande zayo.

Ikipe ya Bugesera yiyongereye amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere
Ikipe ya Bugesera yiyongereye amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere

Habura umunota umwe ngo umukino urangira (89) , Ani Elijah wari wazonze ba myugariro ba Police FC yahaye umupira mwiza Dushimirimana Olivier umaze iminsi ari gufasha Bugesera FC maze itsinda igitego cya kabiri cya Bugesera FC bituma iyobora umukino ku bitego 2-1.

Umusifuzi Jean Paul yongejeho iminota 5 gusa amakipe ntiyagira igikomeye akora byahise bituma Bugesera FC isoza umukino itsinze ibitego 2-1.

Nyuma y’umukino ikipe ya Bugesera FC yahise ifata umwanya wa 14 n’amanota 28 byahise biyikura mu makipe abiri ya nyuma, mu gihe itegereje umukino Sunrise FC izakiramo Gorilla FC.

Aya makipe azongera guhura kuwa Gatatu,tariki 01 Gicurasi 2024 akina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka