EALA yiyemeje guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Itsinda ry’abadepite b’Inteko Ishingamategeko y’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) riri mu Rwanda kwiga ku byateye Jenoside n’uko ingengabitekerezo yayo yarwanywa.

Bamwe mu banyamakuru n'abandi bitabiriye iki kiganiro
Bamwe mu banyamakuru n’abandi bitabiriye iki kiganiro

Bazamara icyumweru baganira n’abanyarwanda uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’uko harwanywa abayipfobya. Ibi babitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 14 Nzeli 2016.

Martin Nduwimana ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko bari mu nzira yo gukumira icyakongera kumena amaraso.

Yagize ati “Jenoside yarabaye mu Rwanda kandi n’ahandi muri ibi bihugu byacu cyangwa n’ahandi yahaba mu gihe abantu batakanura cyane ngo bakumire ingengabitekerezo yayo. Ni ngombwa rero ko duhaguruka tugakurikirana, hato itazagira ahandi iba”.

Nduwimana yavuze ku biherutse kuvugwa n’umwe mu bayobozi bakuru b’u Burundi, aho yeruye akavuga ko mu Rwanda nta Jenoside yahabaye.

Ati “Ababivuga sinzi uko bameze kuko Jenoside yarabaye n’isi yose irabizi. Ibi biri mu bidufasha gufata umwanzuro wo kuyirwanya byimazeyo, ku buryo nubwo haba ibibi bitagera ku ihonyabwoko muri aka karere nk’uko byabaye mu Rwanda”.

Ukuriye iri tsinda, Hon. Judith Pareno ukomoka mu gihugu cya Kenya, avuga ko inyigo barimo bayitezeho umusaruro mwiza.

Ati “Nyuma yo kumenya neza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, tuzashyiraho ingamba zirimo gusobanurira abantu, cyane cyane urubyiruko ububi bwayo, bityo rugire uruhare mu gutuma itazongera kubaho ukundi”.

Hon. Judith Pareno (ibumoso) avuga ko ibizava muri iyi nyigo bizafasha abatuye EAC gukumira Jenoside
Hon. Judith Pareno (ibumoso) avuga ko ibizava muri iyi nyigo bizafasha abatuye EAC gukumira Jenoside

Akomeza avuga ko kuba baje mu Rwanda ari ikintu gikomeye kuko bibonera ukuri ku byabaye, bityo bakazatwara ubutumwa bwuzuye bazageza ku batuye EAC bose.

Iri tsinda ry’abadepite ba EALA ritangiriye uruzinduko rwaryo mu Rwanda ariko bakazakomereza no mu bindi bihugu bigize EAC.

Iki gikorwa kizamara amezi atatu, nyuma bageze ku Nteko yose ya EALA raporo y’ibyakozwe, izaba yitezweho gufasha abantu gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka