Ubukangurambaga bwo kwitabira gahunda za EAC bukwiye guhera mu muryango

Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(MINEACOM) itangaza ko Abanyarwanda bakeneye inyungu zirushijeho zo kwishyira hamwe kw’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba(EAC).

Minisitiri Kanimba avuga ko hari amahirwe menshi Abanyarwanda babona muri EAC
Minisitiri Kanimba avuga ko hari amahirwe menshi Abanyarwanda babona muri EAC

Mu biganiro MINEACOM yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere(RGB) na Sosiyete Sivile Nyarwanda , tariki ya 08 Kamena 2017, hagaragajwe ko Abanyarwanda bakwiye kurushaho kumenya no kubyaza amahirwe ukwibumbira hamwe kw’ibihugu bigize EAC.

Francois Kanimba, Minisitiri wa MINEACOM avuga ko hari amahirwe atandukanye Abanyarwanda babona muri EAC igikenewe kikaba ari ukuyabyaza umusaruro.

Agira ati "Hari uguhashya ubukene mu karere, gukorera ku isoko ryagutse,turagira ngo amahirwe yose aboneka Sosiyete Sivile Nyarwanda itayapfusha ubusa.

Akomeza avuga ko EAC ishingiye ku baturage nk’uko amasezerano awugize abiteganya, ariko ngo ubuhahirane hagati y’abaturage b’ibihugu bitandukanye buracyarimo inzitizi niyo mpamvu ngo hari gushakwa uburyo zavaho

Ati "Mu bikorwa byihutirwa ubu harimo gukuraho inzitizi zishingiye ku buhahirane kuko bukorwa n’abacuruzi bakomeye ariko ubucuruzi buto bwambukiranya imipaka bukorwa n’abagore bugomba gutezwa imbere.”

Umuyobozi muri RGB ushinzwe imitwe ya politiki n’imiryango itegamiye kuri Leta, Theodore Mutabazi avuga ko hakenewe ubukangurambaga bwo kwitabira gahunda za EAC, bahereye ku muryango muto w’abantu ugizwe n’umugabo, umugore n’abana.

Ibyo byatuma Abanyarwanda ngo barushaho gusobanukirwa n’Umuryango wa EAC ari benshi.

MINEACOM na RGB basaba Sosiye Sivile gukangurira abaturage kwitabira gahunda z'umuryango wa EAC
MINEACOM na RGB basaba Sosiye Sivile gukangurira abaturage kwitabira gahunda z’umuryango wa EAC

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Imiryango ya Sosiyete Sivile, Sinyigaya Silas we asobanura ko bagiye gusuzuma uburyo Abanyarwanda batakomeza kuba abakiriya b’abandi baturage.

Agira ati "Abenshi mu Banyarwanda ntibazi amategeko aborohereza kujya gukorera muri ibyo bihugu, dufite gahunda yo gutangira ubukangurambaga.”

Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba kuri ubu urabarura abaturage bagera kuri miliyoni 140 bari mu Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi na Sudani y’Epfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka