RDC yatanze impapuro za nyuma ziyinjiza mu muryango wa EAC

Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) yamaze kwinjizwa mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bidasubirwaho, nyuma yo kuzuza ibyo yasabwaga byose.

Mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula Apala, yashyikirije umunyamabanga mukuru wa EAC, Hon. Peter Mathuki zimwe mu nyandiko zari iza nyuma zari zisigaye.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Peter Mathuki, yavuze ko uyu ari umunsi w’ingenzi mu muryango wa EAC ndetse no ku gihugu cya Congo.

Ati: “Uyu munsi ni umunsi w’ingenzi cyane ku Muryango no kuri DRC. Ibi byerekana inzira yuzuza ibikorwa bya nyuma iganisha DRC kuba umunyamuryango wuzuye w’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba."

Mu nama yambere yahuje abakuru b’ibihugu bigize EAC, kuwa 29 Werurwe 2022 nibwo bemeje ko RDC yujuje ibisabwa byose biyemerera kwakirwa muri uyu muryango. Ni umwanzuro waje nyuma yo kwiga no gusesengura ibyavuye mu nama yahuje Abaminisitiri bashinzwe uyu muryango yari igamije kwiga kubijyanye n’ubusabe bw’iki gihugu.

Tariki ya 8 Mata 2022, nibwo abakuru b’ibihugu bya EAC, bongeye guhurira i Nairobi muri Kenya, mu nama yemerejwemo ubusabe bwa RDC, ndetse Perezida w’iki gihugu Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo ashyira umukono ku masezerano yemerera RDC kuba igihugu kinyamuryango muri EAC.

Gusa RDC yamenyeshejwe ko hari inyandiko ziyemerera burundu kwakirwa muri EAC igomba kubanza kuzuza ndetse ihabwa igihe ntarengwa cyo kugeza ku wa 29 Nzeri 2022.

Izi nyandiko za nyuma zatanzwe kuri uyu munsi, akaba ari izijyanye n’amategeko n’amabwiriza yemerera RDC kwinjira bidasubirwaho mu muryango wa EAC no kuzishyikiriza ubunyamabanga bwawo.

Kugeza ubu umuryango wa EAC ukaba ugizwe n’ibihugu birindwi birimo bitatu byawutangije aribyo Tanzania, Kenya na Uganda, n’ibindi bihugu byakiriwe nyuma nk’u Rwanda, Burundi na Repubulika ya Sudan y’Epfo ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriwe bidasubirwaho.

Ku itariki ya 8 Kamena 2019, nibwo RDC yatangiye kugerageza ubusabe bwayo, ubwo Perezida Felix Tshisekedi, yandikiraga Perezida wa EAC icyo gihe, Perezida Paul Kagame, amugaragariza ko igihugu cye cyifuza kuba umunyamuryango w’ibihugu bya Africa y’uburasirazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka