Harigwa uburyo abatuye EAC bakwigishwa kwirindira umutekano bakiri bato

Inzobere zo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ziteraniye i Kigali, mu rwego rwo kurebera hamwe uko abaturage batuye aka karere bajya batozwa umuco wo kwicungira umutekano no gukumira amakimbirane hakiri kare.

Iyi nama iteranye kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 24/09/2013, iriga ku mushinga w’itegeko ukangurira abaturage kumenya uburenganzira bwabo kuri zimwe muri gahunda za politike zibareba, nk’uko bitangazwa na Sheick Abdulkalim Harelimana, umudepite muri EALA.

Yagize ati: “Ikigamijwe ahanini (muri iyi nama) cyane cyane ni ukugira ngo abaturage bo muri EAC bamenye politiki ya EAC mu buryo bwaguye, bamenye uburenganzira bwabo, bamenye n’uburyo kuba babungabunga umutekano ariko noneho no gushyiraho n’urwego rwazajya rukurikirana ibyo bintu byose ko bishyirwa mu bikorwa.”

Ku kibazo cy’uko ibibazo bigaragara muri EAC akenshi biba birenze abaturage kuko biba biri hejuru muri politiki ariko bikabagiraho ingaruka, Sheichk Harelimana yatangaje ko uruhare rw’abaturage ruzajya runyuzwa mu byiciro bitandukanye abaturage babarizwamo.

Abaturage bagiye gutangira kwigishwa uko bajya bafata iya mbere mu bibazo bya politiki bibugariza.
Abaturage bagiye gutangira kwigishwa uko bajya bafata iya mbere mu bibazo bya politiki bibugariza.

Mu Rwanda ho harateganywa ko uwo muco wajya unyuzwa mu itorero ry’igihugu, nk’ahantu hahurira urubyiruko rwinshi. Uru rwego rwitezweho kugira uruhare rukomeye mu bizubaka iryo tegeko kubera ibikorwa itorero ry’u Rwanda risanzwe rikora.

William Ntidendereza, umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’itorero, yatangaje ko ibitekerezo bizagenda bikurwa mu byiciro bitandukanye bya buri gihugu kigize uyu muryango. Gusa u Rwanda rwo rukemeza gahunda zarwo nk’uko bisanzwe.

Iyi nama ngishwanama itegerejweho ko ibitekerezo bizayivamo ari byo bizifashishwa mu kubaka itegeko rizashyirwa mu mategeko nshinga ya buri gihugu, itegeko rizagena uburyo abaturgae bakomeza kugira ubumenyi n’uruhare kuri politiki z’akarere.

Inteko nshingamategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) niyo yateguye iyi nama.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka