Gatuna: Ubugenderanire hagati y’Abanyarwanda na Gatuna birarushaho koroshywa

Abaministiri bashinzwe ibikorwa by’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba b’ibihugu by’u Rwanda, Monique Mukaruliza, na Shame Bogayne ku ruhande rwa Uganda basuzumye imitangirwe ya Serivise ku mupaka wa Gatuna, aho basanze abaturage bakomeza koroherezwa kwambuka umupaka.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22/03/2013 nibwo aba ba Minisitiri bombi bahuriye ku mu Paka wa Gatuna bareba uburyo serivise zihabwa abinjira n’abasoko zikorwa, mu rwego rwo kureba ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

Minisitiri wa MINEAC Monique Mukaruliza yatangaje ko abaturage bimpande zombi bazakura inyungu muri uyu muryango.

Aha berekezaga kumupaka wa Gatuna (Photo: Musanabera).
Aha berekezaga kumupaka wa Gatuna (Photo: Musanabera).

Yagaragaje ko bifuza kuzabona abaturage bambuka imipaka yombi byoroshye cyane kurusha ubu, umuturage adasabwa ibyangomba by’inzira ndetse akaba yishimiye uburyo iyi mipaka yombi ikorana.

Yavuze ko ibijyanye n’urupapuro rw’inzira rumwe n’ibjyanye n’ifaranga rimwe bizakomeza kwigwaho kuko bisaba umwanya wo gukora inyigo yimbitse no guhuza amategeko.

Minisitiri Shame Bogayne wo mu gihugu cya Uganda, yagaragaje ko hifuzwa ko amategeko mu bihugu byombi yaba asa ndetse n’ibigenderwaho, kugira ngo umuturage yambuke umupaka byaba bimeze kimwe kugirango himakazwe ukwishyira n’ukwizana.

Aha bari kumupaka wa Gatuna kuruhande rwa Uganda (Photo: Musanabera)
Aha bari kumupaka wa Gatuna kuruhande rwa Uganda (Photo: Musanabera)

yongeyeho ko bishobotse hazabaho ifaranga rimwe ryakoreshwa n’ibihugu bya EAC na banki Central y’uyu muryango.

Abashinzwe imipaka yombi bagaragaje ibibazo bahura nabyo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano harimo kuba abaturage badasobanukiwe neza bagakomeza kunyura mu nzira zitemewe, kuba inyubako bakoreramo zishaje zitajyanye n’igihe.

Ibimaze gushyirwa mu bikorwa bikaba birimo gukora amasaha 24kuri 24, bagatanga ibyangomba by’inzira batagombye kujya kubishaka ahandi, nk’uko byatangajwe na Emmanuel Butera Umuyobozi w’Umupaka wa gatuna ku ruhande rw’u Rwanda.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka