EAC igiye gushyiraho Igisirikare gihuriweho mu kurwanya imitwe y’iterabwoba

Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, basabye imitwe yitwaje intwaro yose yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gushyira intwaro hasi, bitabaye ibyo ikagabwaho ibitero n’ingabo z’Akarere kose.

Ni umwanzuro w’inama yo ku wa Kane tariki 21 Mata 2022, yitabiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta unayoboye EAC, Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa RDC, Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi na Yoweri Museveni wa Uganda.

Perezida Paul Kagame yahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Gusa mu kiganiro yatanze kuwa 21 Mata 2022, muri kaminuza ya Brown University mu Bwongereza mu buryo bw’ ikoranabuhanga, Perezida Kagame yakomoje ku ntambwe imaze guterwa mu kurwanya imitwe ihungabanya umutekano w’Akarere.

Yagize ati: “Uhereye ku buyobozi bwacyuye igihe n’uburiho ubu muri DRC, impamvu nyamukuru ni uko duhana amakuru, nibura turaganira ku bibazo bihari, turabizi, buri ruhande, tugerageza kureba icyakorwa. Kugeza ubu biragenda neza, turanagerageza gukemura ibibazo bikigaragara. Nk’ikibazo cy’umutekano kimaze igihe mu Burasirazuba bwa Kongo, twabiganiriyeho, turimo gushakisha uko twakemura ibyo bibazo, mu minsi ishize twari i Nairobi muri Kenya duhura; Perezida Tshisekedi, jyewe, Perezida Museveni na Perezida Kenyatta wari watwakiriye, ndetse hari n’indi nama izaba ku munsi w’ejo, ibi byose bigamije gushakisha uko twakemura ibibazo bisigaye, muri Kongo, bigira ingaruka kuri Kongo, ku karere ndetse by’umwihariko bigira ingaruka ku Rwanda. Ku bw’ibyo, icyo navuga ni ko bigenda neza.”

Mu gihe imitwe yitwaje intwaro y’Abanyekongo yahawe amahirwe yo kurambika intwaro hasi ikayoboka ibiganiro by’amahoro na Leta y’iki gihugu, imitwe ikomoka hanze yacyo yo yategetswe kurambika intwaro hasi abayigize bagasubira mu bihugu bakomokamo, bitaba ibyo bakarwanywa n’ingabo z’akarere.

Umutwe w’ingabo uhuriweho n’ingabo z’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba byategetswe ko ushyirwaho byihutirwa ukajya gufasha ingabo za RDC kugarura amahoro no kurwanya imitwe yitwaje intwaro aho bibaye ngombwa.

Muri iyo nama Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi yamenyesheje bagenzi be ko kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022 aza kuyobora ibiganiro bimuhuza n’abahagarariye imitwe yitwara gisirikare, bikaba ari ibiganiro bigamije amahoro.

Itangazo ry’inama y’abakuru b’ibihugu rivuga ko imitwe yo muri RDC itazayoboka iyi nzira y’ibiganiro ndetse n’imitwe y’abanyamahanga ikorera mu burasirazuba bwa RDC itazemera gushyira intwaro hasi ngo isubire iwabo, bazafatwa nk’abanzi b’amahoro irwanywe n’ingabo z’akarere.

Aba bayobozi bemeranyije kuzongera guhura mu kwezi kumwe bagasuzumira hamwe ibizaba bimaze gukorwa hashingiwe ku myanzuro y’iyi nama ya kabiri yo mu muhezo ku bibazo by’umutekano muri RDC. Bumvikanye kandi ko mu nama itaha bazatumiramo n’abandi bayobozi bo ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba, Afurika yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye, bazaba ari indorerezi.

Inama yo ku wa Kane tariki 21 Mata 2022, yanitabiriwe n’uwari uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika n’abahagarariye ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa nk’indorerezi.

Imyanzuro y’iyi nama igaragaza ko hafashwe ibyemezo mu buryo bubiri, burimo ubwa politiki n’ubwa gisirikare.

Inama yemeje ko Perezida Tshisekedi amenyesha bagenzi be ibyavuye muri ibyo biganiro biteganyijwe kuri uyu wa Gatanu.

RBA dukesha iyi nkuru ivuga ko imyanzuro ikomeza ivuga ko ibyemejwe bihita bishyirwa mu bikorwa. Iti: “Hashingiwe ku byemeranyijweho nyuma y’inama ya mbere y’abakuru b’ibihugu bijyanye no kwihutisha ishyirwaho ry’umutwe w’akarere wafasha mu gukumira, aho bibaye ngombwa, kurwanya iyi mitwe yitwaje intwaro; iyi nama yemeje ishyirwa mu nshingano ryihuse ry’uwo mutwe."

Hemejwe ko igenamigambi rijyanye n’uwo mutwe rihita ritangira, mu biganiro n’inzego zose bireba zo mu karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka