DR Congo yemejwe nk’umunyamuryango wa EAC

Inama y’Abaminisitiri b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yemeje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yinjira muri uyu muryango.

Icyemezo kije gikurikira imishyikirano yabaye hagati ya EAC na DRC kuva tariki 15 kugeza 24 Mutarama 2022 i Nairobi.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, yashyikirije ibendera rya EAC perezida Tshisekedi ubwo Igihugu cye cyatangiraga gusaba kuba Umunyamuryango
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, yashyikirije ibendera rya EAC perezida Tshisekedi ubwo Igihugu cye cyatangiraga gusaba kuba Umunyamuryango

Itsinda ry’imishyikirano rya EAC ryari riyobowe na Dr. Alice Yalla na Prof. Serge Tshibangu, uyu akaba yari intumwa ya Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi.

Nyuma y’inama idasanzwe ya Njyanama yateranye ku itariki ya 8 Gashyantare 2022, Adan Mohamed, ushinzwe iterambere ry’Akarere muri EAC yagize ati: “Nk’uko mubizi intumwa za DRC zari i Nairobi mu cyumweru gishize cya Mutarama 2021. Imishyikirano na DRC yararangiye kandi hashyirwaho ingamba zo gushyikirana.”

Yakomeje agira ati: “Ubu twasabye ko iyi nama yatekereza ku kwinjiza DRC mu Muryango hakurikijwe ingingo ya 3 y’amasezerano ya EAC.”

Ubu Inama Njyanama yategetse ubunyamabanga bwa EAC gutegura umushinga w’igishushanyo mbonera cyo kwinjiza DRC mu muryango no kubishyikiriza Inama Njyanama kugira ngo bisuzumwe.

Ku itariki ya 8 Kamena 2019, nibwo icyiciro cy’ibanze cy’ubusabe bwa DRC cyatangiye ubwo Perezida Félix Tshisekedi yandikiraga Perezida Kagame wayoboraga EAC icyo gihe, amugaragariza ko Igihugu cye cyifuza kuba umunyamuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba

Mu nama ya 18 y’abayobozi bakuru b’ibihugu binyamuryango yateranye ku itariki ya 22 Ukuboza 2021, iyobowe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, abakuru b’ibihugu batandatu bategetse akanama k’aba Minisitiri gutangira imishyikirano na DRC mugutegura inzira yo kwinjiza iki gihugu muri EAC.

Mu kwezi gushize, binyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe wungirije na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula Apala Pen’Apala, DRC yongeye gushimangira ubushake bwayo bwo kwinjira muri EAC.

Kugeza ubu DRC izategereza inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC, iteganyijwe guterana mu mpera z’uku kwezi.

Mu gihe DR Congo yagirwa umunyamuryango, cyaba kibaye igihugu cya karindwi muri EAC, bikaba bifatwa nk’uburyo bwo kuzamura ubukungu bw’umuryango binyuze mu nzira zitandukanye zirimo gufungura umuhora uturuka ku nyanja y’u Buhinde ukagera ku nyanja ya Atalantika, ndetse no guhuza Amajyaruguru n’Amajyepfo, bityo bikagura ubukungu bw’Akarere muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka