Abasirikare b’u Rwanda 94 bitabiriye imikino ya gisirikare ibera Nairobi

Abasirikare 94 ba RDF berekeje i Nairobi muri Kenya mu rwego rwo kwitabira imikino ya gisirikare yo ku rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Iyi mikino ibaye ku nshuro ya karindwi iratangira kuri uyu wa Mbere tariki 05 kugeza 17/08/2013.

Iyi mikino ifite insanganyamatsiko ya “Umuturage umwe, intego imwe mu mikino ya girisikare cy’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba no mu bikorwa by’ubuco”, izitabirwa n’abasirikare b’abagabo n’abagore bagera kuri 700 baturutse mu bihugu bigize uyu muryango.

Brig Gen Joseph Nzabamwita, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko abahagarariye ikipe y’u Rwanda bahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere bayobowe na Col Tom Mpaka.

Ati: “Hari abasirikare 22 bazakina ruhago, 18 bazakina basketball, 17, bazakina Netball, 17 bazakina Handball na 14 bazasiganwa.”
Iyi mikino itegurwa mu rwego rwo kunoza ubutwererane mu bya gisirikare. Iheruka yabereye i Bujumbura mu Burundi muri 2011.

Abayitegura batangaza ko iyi mikino ifasha abasirikare bo mu karere kwiyumvanamo no kwishimira ibikorerwa hirya no hino mu karere. Iyi mikino yatangiye mu 2005 ibereye i Kampala, igenda isimburana aho mu Rwanda yahageze mu 2009.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka