Abasenateri ba Kenya ngo baje mu Rwanda gufasha igihugu cyabo kurushanwa mu karere

Itsinda ry’abasenateri bane ba Kenya bari bamaze iminsi itanu mu Rwanda biga imikorere ya Sena y’u Rwanda, bamenyesheje Perezida Kagame ko bagenzwaga no kuzakurikiranira hafi imikorere y’inzego z’igihugu cyabo kugira ngo zirusheho guhatana n’iz’ibindi bihugu byo mu karere.

Abo basenateri bayobowe na Perezida wa Sena ya Kenya, Ekwe Ethuro, babwiye Perezida Kagame ko baje kwiga ingamba zo kubungabunga amahame y’impinduramatwara mu gihugu cyabo, harimo kugera ku cyerekezo 2030, kureba ko abayobozi bakora ibyo basezeranyije abaturage, itangwa rya servisi zinoze, ndetse no kubahiriza ihame ry’uburinganire.

“Inshingano y’ibanze yacu ni ukubungabunga ibikorwa by’impinduramatwara harimo icyerekezo 2030 twihaye, turakurikirana niba Guvernoma ikora ibyo yasezeranyije abaturage, niba inzego zitanga servisi nziza; kuko tugomba gufasha igihugu cyacu gukorana n’ibindi biri mu muryango umwe w’Afurika y’uburasirazuba (EAC)”; Senateri Ethuro.

Abasenateri ba Kenya baje kandi kwiga uburyo igihugu cyabo cyahatana mu bijyanye no kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo, bakaba ngo nta handi bari kubyigira atari ku Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ifite 56% by’abagore bayigize.

Perezida Kagame hamwe na Perezida wa Sena ya Kenya, Ekwe Ethuro.
Perezida Kagame hamwe na Perezida wa Sena ya Kenya, Ekwe Ethuro.

Umukuru wa Sena ya Kenya avuga ko yishimiye uburyo abagore bagera ku myanya ikomeye y’ubuyobozi mu Rwanda, babihereye mu nzego z’ibanze, bagatorwamo abagize Inama y’igihugu y’abagore kugeza bageze ku rwego rwo kuyobora igihugu.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Jean Damascene Ntawukiryayo yavuze ko abasenateri ba Kenya babigiyeho imikoranire ya hafi cyane n’Umutwe w’Abadepite, kubahiriza amahame remezo ari mu Itegeko nshinga, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no gushimangira ubucuti bw’ibihugu byombi, nk’uko ngo byanifujwe n’Umukuru w’igihugu.

Abasenateri batatu ba Kenya baje bari kumwe na Perezida wabo Ekwe Ethuro, ni Lenny Kivuti, Prof Kindiki Kithure na Agnes Zani; bakaba barakiriwe na Sena y’u Rwanda guhera ku wa kane w’icyumweru gishize, bakabanza gusura urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi.

Sena ya Kenya igiyeho vuba kuko yongeye gushingwa mu mwaka wa 2010 hashize imyaka ikabakaba 50, kuko ngo nyuma y’ubwigenge muri 1963, urwo rwego rwagiyeho rumara imyaka itatu gusa ruhita ruvanwaho. Abo basenateri baje mu Rwanda, bakaba ngo bateganya gusura Sena y’u Burundi, nayo imaze imyaka itari mike.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

igihugu nk’u rwanda nicyo kwigirwaho kuko gifite byinshi kimaze kugeraho niyo mpamvu rero kimaze kubera urugero iibindi bihugu byose.

bihoyiki yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka