Amasezerano hagati ya EAC na NAI azatuma politiki za EAC zishyirwa mu bikorwa vuba
Umuryango w’ibihugu bya’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), tariki 26/01/2012, wasinyanye amasezerano n’ikigo gikora ubushakashatsi ku iterambere rya Afurika (Nordic Africa Institute [NAI]) kugira ngo mu bushakashatsi gisanzwe gikora gitange umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki z’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba.
Ubu bufatanye buzaba ahanini bushingiye ku bushakashatsi ikigo NAI kizakora mu rwego rwo gufasha EAC kubona uburyo bwatuma politiki z’uyu muryango zihutishwa. Muri izo politiki harimo iyo guhuza amasoko, guhurira kuri Leta imwe, kurwanya amakimbirane mu bihugu byose bigize uyu muryango, ndetse n’izindi politiki uyu muryango uteganya gushyira mu bikorwa.
Urubuga rwa internet rwa NAI rwanditse ko umunyamabanga wungirije w’umuryango wa’Afurika y’Iburasirazuba, Jean Claude Nsengiyumva, wari uhagarariye umunyamabanga w’uyu muryango mu isinywa ry’aya masezerano, yavuze ko yizeye ko hazagerwaho byinshi kubera ko ikigo NAI gifite abashakashatsi bakomeye.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|