U Rwanda ruzategereza Gari ya moshi indi myaka 13

U Rwanda rugomba gutegereza nyuma y’umwaka wa 2030 kugira ngo umuhanda wa mbere wa Gari ya moshi ugere mu Rwanda, bityo rushobore guhahirana n’ibindi bihugu byo mu karere nta nzitizi.

Umuhanda wa Gari ya moshi wuzuye muri Kenya. U Rwanda ruzarindira indi myaka 13 ngo umuhanda nkuwo uhagere
Umuhanda wa Gari ya moshi wuzuye muri Kenya. U Rwanda ruzarindira indi myaka 13 ngo umuhanda nkuwo uhagere

Igihe umuhanda wa Gari ya moshi uzagerera mu Rwanda kizaterwa n’igihe ibihugu bihana imbibi na rwo bizagereza inzira zabyo ku mipaka ibihuza n’u Rwanda. Ibyo ni Uganda ku muhoro wa ruguru na Tanzaniya ku muhoro w’Iburasirazuba.

Nko ku ruhande rwa Tanzaniya bisaba ko inzira ya gari ya moshi Dar-es-Salaam-Isaka-Kigali izabanza kugera ku Rusumo kugira ngo u Rwanda rufatireho ruyigeza i Kigali. Nyamara,iby’uyu muhanda biracyari mu nyigo gusa, kuko inyigo yawo isobanutse yarangiye muri Kanama 2016.

Ni mu gihe ku ruhande rwa Uganda, u Rwanda rugomba gutegereza ko inzira Kampala-Kasese-Mpondwe-Mirama izagera i Kagitumba, ku mupaka warwo na Uganda.

Nyamara, kugeza ubu Uganda na yo ntiratangira imirimo yo kubaka uwo muhanda kuko itegereje ko Kenya yubaka igice cya Naivasha-Malaba gihuza ibyo bihugu byombi.

Kenya iteganya ko icyo gice gishobora kurangira muri 2020, byumvikana ko Uganda ititeze kuba yatangira kubaka umuhanda wa gari ya moshi uyihuza n’u Rwanda mbere ya 2020.

Kenya niyo ifite ibikorwa bifatika

Raporo y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EALA) yo muri 2016, yasomewe amadepite b’uyu muryango i Kigali tariki ya 8 Werurwe 2017, igaragaza ko kugeza ubu Kenya ari iyo ifite ibikorwa bifatika.

Iyo Raporo igaragaza ko mu gushyira mu bikorwa iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi uhuza ibihugu byo muri aka karere, Kenya ariyo iza imbere ugereranyije n’ibindi bihugu.

Kenya yatangiye imirimo yo kubaka igice cya Mombasa-Nairobi ikaba irimo no gushakisha amafaranga yo kubaka igice cya Nairobi-Naivasha kigomba gutangira kubakwa muri 2019.

Ni nako irimo kugenda kandi ishaka aho yakura amafaranga yo kubaka igice cya Naivasha-Malaba biteganyijwe ko kizatangira muri 2020.

Iyo raporo igaragaza ko Kenya kugeza ubu imaze gukoresha Miriyari 81 z’Amashilingi ya Kenya mu bikorwa byo kubaka imihanda ya gari ya moshi. Ni abarirwa muri Miriyari 648RWf.

Mu bikorwa bifatika yakoze, uretse gutangira kubaka igice cya Mombasa-Nairobi, imaze guhugura abatekinisiye 107 b’abenegihugu, mu bagera ku 1200 bagomba kwiga ibijyanye no kubaka imihanda ya gari ya moshi bitarenze uyu mwaka wa 2017.

Yanohereje kandi abandi banyeshuri 25 kwiga mu Bushinwa ibijyanye no kubaka imihanda ya gari ya moshi muri buruse 200 bagomba kujyayo mu gihe cy’imyaka umunani.

Iyo raporo ariko ivuga ko uretse Kenya bigaragara ko igeze kure uyu mushinga wa Gari ya moshi uhuza akarere, ibindi bihugu bikiri ku rwego rw’inyigo bikaba nta kindi birageraho.

Ibyo ngo bituruka ahanini ku kubura amafaranga no ku kudahanahana amakuru hagati y’ibihugu mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.

U Rwanda rutegereje ibindi bihugu

Hon Patricia Hajabakiga, umudepite muri EALA uturuka mu Rwanda, avuga ko igihe ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda bizaba bimaze kugeza imihanda yabyo ku mipaka iruhuza na byo (Uganda na Tanzaniya) bizarwihutira kugera ku ntera abandi bazaba bagezeho.

Agura ati “Ugereranyije na Kenya, Tanzaniya na Uganda, umuhanda u Rwanda rusabwa kubaka ni mugufi, rwawurangiza mu gihe gito cyane.

Birumvikana ko rutatangira kubaka umuhanda wa gari ya moshi ibihugu ruzafatiraho bitari byageza iyabyo ku mipaka iruhuza na rwo.”

Akomeza avuga ko aho gukoresha amafaranga rwubaka imihanda ya gari ya moshi rutazi igihe imihanda iruhuza n’ibindi bihugu izuzurira ruhitamo kuba ruyakoresha rwubaka imihanda isanzwe n’ibibuga by’indege.

Imihanda ya gari ya moshi ni yo ya kabiri mu bwikorezi nyuma y’imihanda isanzwe yo kubutaka, inagerekwaho uruhare runini mu kudindiza ubwikorezi mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Kubaka imihanda ya gari ya moshi ihuza ibihugu byo mu karere byakemura inshuro zikubye eshatu ibibazo by’ubwikorezi mu karere mu myaka 20 iri imbere, mu gihe kugezi ubu ubwikorezi bwa gari ya moshi bwiharira hagati 70-80%.

Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bwasabye ko buri gihugu cyo muri uyu muryango gishyiraho urwego rugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga wa gari ya moshi.

Igishushanyo mbonera cy’uyu mushinga cyarangiye muri 2006, byagaragaye ko izo nzego zishinzwe ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga mu bihugu bitandukanye bya EAC zidakorana.

Kuri uyu wa 8 Werurwe 2017, mu nteko ya EALA abadepite basomewe raporo igaragaza aho ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga wa gari ya moshi rigeze, bakaba kuri uyu wa 9 Werurwe 2017 baganirira hamwe kuri iyo raporo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Umuhanda Ningobwa Nuzevuba Tuzarye Duhahirana

M.niradukunda Jeanbosco yanditse ku itariki ya: 28-01-2018  →  Musubize

eh twumvaga ari vuba none 2030 ndumava ari kera

Michel Ange yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

Ariko rero murabona ko KENYA ireba kure. None se u RWANDA ntirwari rukwiye kwohereza abajya kwiga ikorwa rya bene iyo mihanda ya Gari ya moshi? Erega n’abashoferi bo kuzitwara. Ntabwo twategereza ko abandi barangiza kubaka ibice byabo ngo abe aribwo twohereza abajya kubyiga? Baba bagiye no gukora muri ibyo ibihugu? MUBITEKEREZEHO NEZA.

GGG yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka