Igiswahili cyatwegereje abavandimwe bo mu Karere - Perezida Kagame

Perezida Kagame yemeza ko kugira ururimi rw’Igiswahili nka rumwe mu ndimi zemewe n’amategeko mu Rwanda byegereje Abanyarwanda bagenzi babo batuye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Perezida Kagame mu nteko ishinga amategeko (Photo: PPU)
Perezida Kagame mu nteko ishinga amategeko (Photo: PPU)

Yabitangarije abitabiriye inteko rusange y’abadepite bagize inteko ishingamategeko y’Umuryango w’Afrurika y’Iburasirazuba, yatangiye imirimo yayo i Kigali kuri uyu wa mbere tariki 6 Werurwe 2017.

Yavuze ko iyi nteko itegerejweho gukomeza kubonera ibisubizo ibihangayikishije abatuye ibihugu bigize umuryango wa EAC. Yagize ati “Ibyo ni bibazo birebana n’uburinganire, kurengera uburenganzira bw’abana no kubahugurira ibirebana no kuboneza urubyaro.”

Yashimiye iyi nteko mu ruhare yagiye igira rwo gukuraho imbogamizi zitandukanye zagaragaraga muri uyu muryango, zigatuma intego zawo zitageraho.

Ati “Ubu abantu baratembera uko babyifuza, kuvugana hagati y’abatuye ibihugu byacu byaroroshye. Guhahirana n’ubucuruzi nabyo byaroroshye kandi turakataje mu kongera ingufu n’amashanyarazi ndetse n’ibikorwaremezo.”

Yavuze kandi ko kuba u Rwanda rwaratoye Igiswahili bizorohereza Abanyarwanda kwisanga no kwegerana n’abavandimwe bahuriye muri uyu muryango.

Iyi nteko ishinga amategeko izamara ibyumweru bibiri yiga ku ngingo zitandukanye ariko ikazibanda ku itegeko rigenga uburinganire n’iterambere ryabwo muri Africa y’Uburasirazuba, nk’uko byemerejwe mu nama ya EALA iherutse kubera Kampala muri Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

perezida Kagame ni umuyobozi mwiza kandi wita kubaturage be ndetse n’abo muri aka karere k’umuryangho w’iburasirazuba! hari byinshi amaze kugeza ku banyarwanda kandi inama ze ni nziza cyaen! abanyarwanda na abaturage bo muri aka karere tugirirwa ubuntu kuba dufite umuyoboazi nka Kagame!

john yanditse ku itariki ya: 6-03-2017  →  Musubize

kuba ibihugu byo muri uyu muryango bitahiriza umugozi umwe, bitanga ikizere ko ejo hazaza h’abaturage bo muri uyu muryango bazatera imbere biturutse ku miyoborere myiza y’abayobozi babo! bityo bikazafasha ubuhahirane ndetse n’ubwuzuzanye

niyibizi yanditse ku itariki ya: 6-03-2017  →  Musubize

igiswahili ni urulimi rumaze kwambuka imipaka myinshi rwose kurwongera ku cyongereza ni byiza cyane ni ibya Agaciro, dushimira by’umwihariko ubuyobozi bwatekereza ikintu kiza nkiki

sebera yanditse ku itariki ya: 6-03-2017  →  Musubize

kuba iyi nama iteraniye mu Rwanda bizafasha abadepite bo muri aka karere kwigira ku Rwanda ibyo rumaze kugeraho babihuza nibyo mu bihugu byabo kugirago hazubakwe umuryango mwiza kandi ufite intego nyinshi uhuje!

kalisa yanditse ku itariki ya: 6-03-2017  →  Musubize

igiswahili kiziye igihe rwose , erega ubuyobozi bwiza ntacyo butazaduha President warakoze cyane

camille yanditse ku itariki ya: 6-03-2017  →  Musubize

warakoze cyane President

leandre yanditse ku itariki ya: 6-03-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka