Ibura ry’Abadepite ba Tanzaniya ryatumye imirimo y’inteko ya EALA isubikwa

Abadepite bakomoka muri Tanzaniya babuze mu Nteko ya EALA iteraniye i Kigali, bituma imirimo y’iyo nteko yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2017 isubikwa.

Abadepite bo Muri Tanzaniya, Kessy na Rosy nibo bari bitabiriye bonyine
Abadepite bo Muri Tanzaniya, Kessy na Rosy nibo bari bitabiriye bonyine

Imirimo yari iteganyijwe yari iyo kwiga kuri raporo ivuga uko aborozi bo ku mipaka ya Tanzaniya na Kenya bibona mu mishinga y’ubucuruzi mu muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC Common Market).

Muri iyo raporo hibanzwe ku kibazo cy’abana bo muri Tanzaniya bata ishuri bakajya kuragira amatungo muri Kenya.

Abaturage bo mu duce twa Longido muri Tanzaniya ku mupaka uyigabanya na Kenya bafite ikibazo cyo kuba abana babo bata amashuri bakajya kuragira amatungo y’abaturanyi babo bo muri Kenya ahitwa Kajiado.

Komisiyo y’Ibibazo byo mu karere no gukemura amakimbirane y’Inteko y’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EALA), kuva ku wa 19-22 Gashyantare 2017 yagiye kureba uko aborozi bo ku mupaka wa Tanzaniya (Longido) na Kenya (Kajiado) bahabwa mu isoko rusange rya EAC (EAC Common Market).

Ubwo bari bagiye kwemeza iyo raporo, byagaragaye ko umubare w’abadepite bagomba gufata ibyemezo utuzuye, biba ngombwa ko bahamagara abakomoka muri buri gihugu, birangira abadepite ba Tanzaniya babuzemo abakwiye ngo imirimo ikomeze.

Imirimo y'inteko rusange ya EALA yasubitzwe kubera ibura ry'Abadepite ba Tanzaniya
Imirimo y’inteko rusange ya EALA yasubitzwe kubera ibura ry’Abadepite ba Tanzaniya

Kugira ngo hafatwe umwanzuro bisaba ko nibura haba hari 1/3 cy’abadepite baturuka muri buri gihugu mu bigize EAC.

Gusa riko basanze muri bari bahari, hari umunani baturuka mu Rwanda, umunani baturuka muri Uganda, batandatu baturuka muri Kenya, bo mu Burundi na babiri ba Tanzaniya.

Ni mu gihe ubusanzwe buri gihugu kiba gifite abadepite icyenda mu Nteko Ishinga Amateko ya EAC.

Byabaye nk’ibitungurana kuko Tanzaniya ari yo ifite ikibazo kuko ishinja Abanyakenya gutuma abana babo bata ishuri bakajya kubaragirira amatungo.

Hon. Mike K.Sebalu, uyobora Komisiyo yakoze iyo raporo, yagize ati “Ku ruhande rwa Tanzaniya usanga amashuri arimo ubusa kuko abana barambutse umupaka bajya kuragira amatungo muri Kenya, ariko ku ruhande rwa Kenya nta kibazo.”

Yakomeje avuga ko ababyeyi bo muri Tanzaniya babatakambiye basaba gukorerwa ubuvugizi abana babo bakagaruka ku ishuri, ndetse anavuga ko no ku ruhande rwa Kenya ababyeyi bemeje ko koko iki kibazo cy’abana b’Abatanzaniya bata ishuri bakajya kuragira amatungo muri Kenya gihari.

Babiri mu badepite ba Tanzaniya Shy-Rose Sadrudin Bhanji na Kessy Nderakindo ni bo bari mu nteko.

Twashatse kubasobanuza impamvu bagenzi babo batitabiriye imirimo y’inteko bigatuma isubikwa, Hon. Shy-Rose Sadrudin Bhanji avuga ko ntacyo yatangaza kuko atari umuvugizi w’Abadepite ba EALA bakomoka muri Tanzaniya.

Perezida w'inteko ya EALA, Daniel Fred Kidega
Perezida w’inteko ya EALA, Daniel Fred Kidega

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko abo badepite bo muri Tanzaniya bari bagiye mu gihugu cyabo mu mpera z’icyumweru kuko muri icyo gihugu hegereje amatora y’abadepite.

Ndetse no kwiyamamaza byanatangiye, bityo bakaba bari bagiye mu bikorwa by’amashyaka ya politiki bakomokamo.

Ku wa mbere w’iki cyumweru (cyatangiye tariki ya 13 Mutama 2017) ariko mu mujyi wa Dodoma haguye imvura yateje imyuzure igafunga imwe mu mihanda.

Bikaba kugeza ubu hatazwi icyaba cyabujije abo badepite kwitabira imirimo y’Inteko ya EALA i Kigali kuko umuyobozi wayo yavuze ko atazi aho baherereye.

Imibare igaragaza ko abana babarirwa muri miliyoni 5.5 muri Afurika bakoreshwa imirimo ivunanye mu gihe bagombye kuba bari mu ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

bigaragara ko EAC ikiri kure nk’ukwezi..

kambali yanditse ku itariki ya: 15-03-2017  →  Musubize

mugihe muzayisubukure mugihebajyenwe bazihutiqekuhagera

kizo yanditse ku itariki ya: 14-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka