EAC: Hari ibihugu bigikoresha amategeko yabyo bikabangamira ubuhahirane

Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) bemeza ko hari ibihugu by’uyu muryango bigikoresha amategeko yabyo bikabangamira ubuhahirane.

Abadepite ba EALA barashakisha uko amategeko y'ibihugu bya EAC yahuzwa bityo bikoroshya ubuhahirane
Abadepite ba EALA barashakisha uko amategeko y’ibihugu bya EAC yahuzwa bityo bikoroshya ubuhahirane

Babitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2018, ubwo bari mu Rwanda, aho basoreje igikorwa cyo kureba uko imishinga y’uyu muryango ibihugu bitandukanye biyishyira mu bikorwa kuko ngo hari aho ibyemezo byawo bitinda gukurikizwa.

Abo badepite bari bagabanyije mu matsinda abiri, rimwe ryanyuze mu muhora wa ruguru irindi rinyura mu muhora wo hagati, bagenda bareba uko ibihugu byoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Amatsinda yombi yahuriye i Kigali, aho basuye Komisiyo ya EAC ishinzwe ikoranabuhanga (EASTECO), bareba imikorere yayo n’imbogamizi ihura na zo.

Hon Oda Gasinzigwa ukuriye abadepite b’Abanyarwanda bari muri EALA, yavuze ko hakiri imbogamizi ziterwa n’ibihugu bigikoresha amategeko yabyo.

Yagize ati “Nko ku bijyanye n’ihuzwa ry’imipaka (One Border Post), hari aho twasanze bidakora kimwe. Ugasanga igihugu kiracyakoresha amategeko yacyo nk’ay’imisoro, viza ndetse n’abakozi bagikoreraho baturuka ahandi bagasabwa uruhushya rwo kuhakorera, ibi bigomba kurangira.”

Abo badepite basuye ikigo cy'ikoranabuhanga cya KLab basobanurirwa imikorere yacyo
Abo badepite basuye ikigo cy’ikoranabuhanga cya KLab basobanurirwa imikorere yacyo

Akomeza avuga ko ibyo bibangamira ubucuruzi ndengamipaka cyane cyane nko ku Banyarwanda babukora kuko u Rwanda rwo ibisabwa hafi ya byose ngo rwabyujuje bityo n’abandi bagasabwa kubyuzuza byihuse.

Hon Mathias Kasamba wari uyoboye itsinda ryanyuze mu muhora wa ruguru, yavuze ko icyo abona gikenewe ari uguhuza amategeko bityo ibindi bikagenda neza.

Ati “Aturage ba EAC ni bamwe, barabana, barakorana ariko igikenewe cyane ubu ni uguhuza amategeko y’ibihugu. Tukizera ko imipaka itabereyeho kuzitira urujya n’uruza rw’abantu, kuko iyo hari benshi bayambukiranya ubuvumbuzi n’ubuhahirane biriyongera, bigahindura imibereho y’abantu.”

Abo badepite bagaragaje kandi ko ibihugu bidatanga imisanzu bisabwa na EAC ku buryo bukwiye, kuko hari n’ibitarawutanga na rimwe nk’u Burundi na Sudani y’Amajyepfo yinjiye vuba muri uyu muryango, ngo bikabangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iterambere ryawo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka